Justin Bieber akomeje gushyira benshi mu rujijo

Justin Bieber akomeje gushyira benshi mu rujijo

 Jan 21, 2025 - 15:20

Nyuma y'abarimo sebukwe Stephen Baldwin, inshuti ye magara Usher, uwahoze ari umuyobozi we, Scooter Braun, Justin Bieber yongeye kurikoroza nyuma y'uko ubu n'umugore we Hailey Bieber atakiri mu bantu akurikira ku rubuga rwa Instagram.

Justin Bieber ntabwo agikurikirana(unfollow) umugore we Hailey Bieber kuri Instagram, igikorwa gikomeje guteza impaka mu bafana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga. 

Ibyo bije bikurikira impinduka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga za Bieber, harimo no kurekeraho gukurikira abandi bantu bakomeye mu buzima bwe, nka Usher, uwahoze ari umuyobozi we Scooter Braun ndetse na sebukwe Stephen Baldwin.

Justin Bieber yakuye umugore we mu bantu akurikira kuri Instagram 

Kugeza ubu, nta bisobanuro byatanzwe na Justin Bieber cyangwa umugore we Hailey Bieber ku bijyanye n'impamvu y'ibyabaye, ndetse abafana ntibabivuga rumwe, aho bamwe bemeza ko hari ikibazo mu mibanire n'uyu mugore we, mu gihe abandi bemeza ko Justin Bieber byose arimo kubikora kugira avugwe mu itangazamkuru.