Juliana Kanyomozi na Namubiru bahoze mu itsinda rimwe bifatiye ku gahanga itangazamakuru

Juliana Kanyomozi na Namubiru bahoze mu itsinda rimwe bifatiye ku gahanga itangazamakuru

 Jul 12, 2024 - 12:19

Abahanzikazi bo muri Uganda, Juliana Kanyomozi na Iryn Namubiru, bahoze baririmba mu itsinda rimwe bifatiye ku gahanga itangazamakuru n'abakoresha imbuga nkoranyambaga babahimbyeho inkuru z'ibihuha bagamije inyungu zabo bwite.

Ubwo bari mu kiganiro kuri YouTube gisigaye gikorwa na Juliana Kanyomozi, aba bombi bongeye kugaruka ku rugendo rw'umuziki wabo bakiri itsinda na nyuma y'uko buri wese atangiye kwikorana ku giti ke.

Mu byo baganiriyeho bagarutse ku makimbirane yigeze kuvugwa mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ko basigaye barebana ay'ingwe.

Namubiru yavuze ko hari igihe cyageze ahagarika abanyamakuru n'abakoresha imbuga nkoranyambaga kubera amakuru bakajya bamuha bamubwira ko Kanyomozi ari kumupangira kumugirira nabi, nyamara icyo gihe ari bwo bari babanye neza kurusha mbere.

Ati "Hari ubwo nahagaritse abanyamakuru n'abakoresha imbuga nkoranyambaga bambwiraga ko uri gutegura ikintu kizangirira nabi, kubera ko nari nzi ko ibyo bambwira nta kuri kurimo cyane ko muri icyo gihe aribwo twari inshuti cyane kandi buri umwe avugisha undi."

Kanyomozi yunze mu rye ahamya ko abazanaga izo nkuru z'ibihuha zigamije kubateranya babaga bafite inyungu babikurikiyemo harimo no kugira ngo batakaze abafana.

Ati "Ndatekereza ibinyamakuru byinshi n'abo ku mbuga nkoranyambaga hari inyungu bakuraga muri ayo makimbirane babaga bitekerereje bo ubwabo, nta n'ikimenyetso cy'uko byabayeho bafite. Ngewe icyo narebaga ni abafana bahoraga bizera ibyo bintu."

Aba bombi bahoze baririmbana mu itsinda ryitwaga "I-Jay" mu mwaka wa 1999, gusa baza gutandukana ubwo umugabo wa Namubiru yamusabaga ko bajya gutura mu Bufaransa.