Ja Rule yavuze ko yigeze gutimbura 50 Cent

Ja Rule yavuze ko yigeze gutimbura 50 Cent

 Mar 6, 2024 - 18:57

Nyuma y'uko umuraperi Ja Rule amaze igihe adacana uwaka n'umuraperi 50 Cent, yatangaje ko yigeze gutimburaho uyu muraperi mugenzi we.

Umuraperi Ja Rule wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yigeze gutimbura umuhanzi mugenzi we 50 Cent muri umwe mu mirwano bahuriyemo mu bihe byashize.

Ja Rule yavuze ko yigeze kurwanaho na 50 Cent 

Ibi byose Ja Rule yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Piers Morgan, asubiza nyuma yo kubazwa niba yarigeze arwana na Cent, aho yavuze ko byabayeho, ndetse ngo akamukibita adakoramo.

Uretse kuba bombi bararwanye, aba baraperi bombi bafitanye ubushyamirane bukomeye bumaze imyaka hafi 25.

Ja Rule yavuze ko 50 Cent ari we ukunze kumwendereza

Abazwa kuri uyu mwuka mubi hagati ye na 50 Cent, Ja Rule yavuze ko ari mugenzi we ubigira intambara, ngo kuko we atajya yigera amuvuga nabi.