Itariki y'ubukwe bwa Kathia Kamali na Adonis Filer yamenyekanye

Itariki y'ubukwe bwa Kathia Kamali na Adonis Filer yamenyekanye

 Mar 30, 2025 - 12:03

Nyuma y'uko urukundo rwa Kathia Kamali n'umukunzi we Adonis Filer rwagiye rugerwa intorezo na bamwe mu bantu batabifuriza ibyiza ariko bigafata ubusa, kera kabaye itariki y'ubukwe bwabo yamenyekanye.

Kathia Kamali usanzwe ari mukuru wa Miss Nishimwe Naomie, n'umukunzi we Adonis Filer ukinira APR BBC, bamaze gutangaza ko ubukwe bwabo buzaba tariki 05 Nzeri 2025.

Ni ubukwe bugiye kuba nyuma y'uko mu minsi ishize hari abashatse kwitambika mu rukundo rwabo, aho hari abakobwa bifashishije imbuga nkoranyambaga bavuga ko Adonis Filer aryamana n'abandi bakobwa aho atuye i Kigali, Nyarutarama.

Icyo gihe babikoze bashaka kwereka Kathia ko uwo yita umukunzi we amusangiye n'abandi, gusa Adonis Filer yaje kubihinyuza avuga ko abavuga ibyo ari abafite ishyari bashaka kubatandukanya, ahamya ko ari uwa Kathia gusa nta wundi.

Yagize ati "Ni uwacu (araseka). Ishyari rizakwica. Ndi uwa Kathia gusa.”

Ku wa 31 Ukuboza 2024, nibwo Adonis yambitse impeta y'urukundo Kathia amusaba kuzamubera umugore.

Kathia Kamali na Adonis Filer bagiye gukora ubukwe

Ubwo Adonis yambikaga impeta Kathia Kamali