Inzozi za Barcelona zo gukinira kuri stade yayo nshya mu kwezi gutaha, ntizikibaye impamo

Inzozi za Barcelona zo gukinira kuri stade yayo nshya mu kwezi gutaha, ntizikibaye impamo

 Jul 18, 2025 - 19:14

Ikipe ya FC Barcelona yamaze gutangaza ko itazabasha gukinira umukino ngarukamwaka wa Joan Gamper Trophy kuri stade yayo ya Spotify Camp Nou nk’uko byari biteganyijwe ku wa 10 Kanama 2025, kubera kubura uruhushya rwa nyuma rwo kwakira abantu.

Hashize ukwezi ubuyobozi bwa FC Barcelona butangaje ko buzagaruka kuri Camp Nou mu mukino wa Joan Gamper Trophy, aho byavugwaga ko bazakina n’ikipe yo mu Butaliyani, Como. Nubwo bari baramaze kwemeza ko stade itazaba ifunguye 100%, hari icyizere ko byibura igice kimwe cyayo cyari kuzifungurwa.

Nyamara, nyuma y’icyo cyemezo, hatangiye kuvugwa impungenge ku buryo iyi gahunda yihutirwaga n’ubuyobozi bw’ikipe ariko hakirengagizwa ko nta ruhushya ruratangwa n’inzego z’ibanze ndetse n’inzego z’umutekano mu mujyi wa Barcelona.

Mu itangazo ryasohowe na FC Barcelona, bagize bati:“FC Barcelona iratangaza ko umukino wa mbere wari uteganyijwe kubera kuri Stade nshya ya Spotify Camp Nou, mu irushanwa rya Joan Gamper Trophy ku wa 10 Kanama, utakihabereye.

Icyemezo gishingiye ku kuba imirimo yo kubaka itarashobora kuzuza ibisabwa byose n’amategeko agenga ibikorwa by’ubwubatsi mu Mujyi wa Barcelona. Nubwo ikipe yari yateguye gutangiza ikoreshwa rya stade buhoro buhoro, ntibyashobotse kubona uruhushya rwa mbere rwo kwakira abantu.”

Ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko bukomeje gukorana n’inzego bireba kugira ngo inzitizi zikurweho, ndetse buzamenyesha abafana igihe kizwi bazasubira gukinira kuri Camp Nou.

Bwasobanuye kandi ko iyi ntambwe ntacyo ihungabanyije ku igenamigambi ryo kwishyura amadeni ajyanye n’imishinga ya Espai Barça.

Ni mu gihe kandi umukino wa Joan Gamper Trophy wo muri uyu mwaka wo wimuriwe kiro Estadi Johan Cruyff, naho andi makuru ajyanye n’uwo mukino akazatangazwa mu minsi iri imbere.

Barcelona ntigikiniye kuri Camp Nou mu kwezi gutaha

Hakomeje imirimo yo kwagura Camp Nou