''Intego si igikombe gusa'':ACP B.Rutikanga avuga kuri Police FC yarumbiwe n'ibikombe

''Intego si igikombe gusa'':ACP B.Rutikanga avuga kuri Police FC yarumbiwe n'ibikombe

 Dec 11, 2023 - 11:31

Umuvugizi w'igipolisi cy'u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yemeza ko hari byinshi byiza Police FC yagezeho, bitandukanye n'abayishinja kudatwara Igikombe cya shampiyona.

Muri shampiyona y'umupira w'amaguru yo mu Rwanda yuje ubukene mu makipe atandukanye, Police FC na APR FC niyo makipe abiri yonyine biba byizewe ko umwaka w'imikino uzashira nta mukinnyi utatse kutabonera umushahara ku we gihe cyagennwe.

Usibye kubona umushahara ushyitse kandi ukabonekera igihe, binazwi ko muri aya makipe yombi abakinnyi bahabwa n'ibindi bikenewe byose kugira ngo bitegure neza imikino babe bakwitwara neza.

Gusa iyo ugiye kugereranya ibyo aya makipe yombi amaze imyaka isaga 20 ashinzwe yagezeho, usanga ari nko kugereranya ishu n'indege kuko ntaho bihuriye na mba, cyangwa ngo bikunde ko bigereranwa mu maso y'abahita bareba ku bikombe, kuko ntiwagereanya ibidahari.

Muri iyo myaka aya makipe amaze, APR FC yigaragaje nk'umwami wa ruhago yo mu Rwanda itwaramo ibikombe bisaga 20 bya shampiyona, ndetse inatwara ibikombe 13 by'amahoro.

Ni mu gihe Police FC igereranwa nayo mu mibereho myiza yabashije gutwara Igikombe cy'amahoro mu 2015, naho muri shampiyona igikomeye yakoze kikaba kuba iya kabiri mu 2011 no mu 2012.

Gusa mu mboni z'umuvugizi w'igipolisi cy'u Rwanda ACP Boniface Rutikanga, ntabwo yemeranya n'abavuga ko Police FC itageze ku ntego zayo kuko hari ibindi byiza byinshi yagezeho bitari gutwara ibikombe mu Rwanda.

Ibi yabitangaje mu kiganiro Sunday Choice Live ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, ubwo yari yatumiwe muri iki kiganiro ku Isibo TV, mu kiganiro cyayobowe na Phil Peter ndetse na Babu.

ACP Boniface Rutikanga yagize ati:''Igikombe ni kimwe, burya sinzi ko umuntu wese yubaka ikipe cyangwa atangiza ikipe avuga ngo intego ni igikombe. Harimo ibintu byinshi. Harimo kunezeza abanyarwanda kugira ngo ugire umusanzu utanga, harimo gukuza impano zikagaragara, harimo kwagura urwego rwa siporo.

''Iyo urebye muri ubwo buryo bwagutse hari byinshi byiza Police FC yagejejeho, harimo nk'ibyo mwavugaga byo gutanga akazi ku rubyiruko. Erega na bariya ni abanyarwanda. Ibyo rero mu by'ukuri wenda ntituragera ku kigero - icyo gikombe turagikeneye, Police ikeneye no kuba yasohoka wenda ikajya muri za Champions League na Confederation Cup, ariko mu by'ukuri ntabwo twavuga ko twahombye kuko hari byinshi ishobora kuba yaragezeho.''

Umuvugizi wa Polisi ACP boniface Rutikanga yakomeje avuga ko bataracika intege, avuga ko nk'ubu shampiyona y'u Rwanda igiye kujya mu karuhuko ariko yemeza ko mu gice cya kabiri bishoboka ko iyi kipe yakora neza ikaba yakwegukana igikombe muri uyu mwaka w'imikino.

Mu gihe shampiyona 2023/2024 ibura umukino umwe gusa ngo igice cya mbere kirangire, Police FC iri mu makipe ahagaze neza kuko iri ku mwanya wa gatatu ifite amanota 28, ikaba irushwa amanota abiri gusa na APR FC iri ku mwanya wa mbere.

ACP Boniface Rutikanga avuga ko hari byinshi byiza Police FC yagezeho

Hari ikizere ko Police FC yatwara igokombe cya mbere cya shampiyona