Intambara ya Megan Thee Stallion na Tory Lanez uri mu gihome irakomeje

Intambara ya Megan Thee Stallion na Tory Lanez uri mu gihome irakomeje

 Dec 18, 2024 - 12:58

Nubwo umuraperi Tory Lanez ari muri gereza, Megan Thee Stallion akomeje kwemeza ko uyu muraperi akomeje kumubuza amahoro. Nk’uko byatangajwe na TMZ ejo ku wa Kabiri, Megan yatanze ikirego mu rukiko asa kubuza Tory gukomeza kumuhohotera.

Mu nyandiko z’urukiko, Megan avuga ko Tory afite ihuriro ry’abanyamakuru yishyura kugira ngo bamukwirakwirize amakuru asebanya, harimo n’umugore uzwi ku izina rya Elizabeth Milagro Cooper, uzwi cyane ku izina rya ukoreshe amazina ya Milagro Gramz ku mbuga nkoranyambaga, Megan yareze mu mezi make ashize.

Megan avuga kandi ko ubutumwa bugufi bwa terefone zo muri gereza bwerekana umubano uhuza Tory na Milagro, harimo ibiganiro hagati ya Tory na se, Sonstar Peterson, bivugwa ko yabajije amafaranga yishyuwe Milagro ngo asebye Megan.

Megan asobanura ko intambara yo mu mutwe avuga ko yagabweho na Tory yangije ubuzima bwe kandi bikamuviramo kwiheba bikabije, ibintu byamutandukanije n’incuti. Nubwo Megan atavuze ko atekereza kwiyahura, yemera ko rimwe na rimwe yumva ko Tory yari kumwica kuruta kunyura mu mibabaro arimo ubu.

Megan arasaba urukiko gutanga icyemezo kibuza Tory kumuvugisha, kumutera ubwoba cyangwa kumugirira nabi mu buryo butaziguye cyangwa binyuze mu bandi bantu.

Ni mu gihe Tory Lanez ari muri gereza, nyuma yo gukatirwa imyaka 10 azira kurasa ibirenge by'uyu muraperikazi wahoze ari n'ukunzi we.