Inkomoko y’intambara y’amagambo iri hagati ya Ish Kevin na Zeotrap

Inkomoko y’intambara y’amagambo iri hagati ya Ish Kevin na Zeotrap

 Jun 4, 2024 - 10:21

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga nta yindi nkuru iri kugarukwaho cyane itari indirimbo y’umuraperi Zeotrap yaraye ashyize hanze, yumvikanamo amagambo akakaye cyane yibasira umuraperi Ish Kevin bamaze igihe badacana uwaka. Ese iyi ntambara yatangiye ite? Yatangijwe nande?

Benshi bumvise iyi ndirimbo ya Zeotrap yibasira Ish Kevin ndetse n’itsinda rya Trapish muri rusange, bagira ngo nibwo bigitangira, nyamara iyi ntambara y’amagambo hagati y’aba bombi bakomeza kwibasirana binyuze mu ndirimbo, ntabwo ari bishya kuko bimaze iminsi.

Iyi ni intambara imaze amezi atari make dore ko yatangiye mu mpera z’umwaka wa 2023, itangijwe n’umuraperi Zeotrap wakije umuriro kuri Ish Kevin, gusa Ish Kevin we nta gihangano yigeze ategura avugamo Zeotrap, ahubwo zose zaririmbwaga na Hollix, ariko bivugwa ko byose ari Ish Kevin ubiri inyuma.

Ubusanzwe aba baraperi bombi bari inshuti z’akadasohoka dore ko Zeotrap yari asanzwe akorera indirimbi muri Trapish Music ya Ish Kevin, akaza gucikayo nyuma y’uko atangije intambara kuri Ish Kevin na Trapish muri rusange, dore ko byari biteganyijwe ko ari we wagombaga gusinyishwa muri iyi label ya 'Trapish Music', ariko bikarangira bidakunze, ahubwo hakinjiramo Hollix, ari cyo kintu cyababaje Zeotrap.

Ikintu gitangaje ni uko indirimbo ya nyuma yakoreyeyo, ari na yo yabaye intandaro yo guhita aba umwanzi wa Ish Kevin n’itsinda rya Trapish.

Abibuka mu ntangiriro z’Ugushyingo 2023, Zeotrap yashyize hanze indirimbo yise ‘Mugo’, ari na yo ntandaro y’ibi byose.

Muri iyi ndirimbo Zeotrap yumvikanye asebya Ish Kevin, avuga ko amaze kumurenga, ko urwego amaze kugeraho Ish Kevin atafungura udushumi tw’inkweto ze. Muri iyi ndirimbo kandi avuga ko ibyo kuba muri ‘Label’ atabikozwa kuko abona ntacyo byamumarira mu iterambere rye.

Iyi ndirimbo imaze kujya hanze, Ish Kevin nta kintu yigeze abivugaho mu rwego rwo kugaragaza ko yaba yamurakaje, cyane ko atigeze agira icyo amusubiza.

Nk’uko Zeotrap yari yakunze kwibasira itsinda rya Trapish ndetse n’umukoresha wabo (Ish Kevin), ntibyarangiriye aho kuko iyi ntambara yaje kwivangamo undi muraperi ‘Hollix’ wari uherutse kwinjira muri Trapish Music.

Hollix ni we waje gukora indirimbo yise ‘Kane’ yasubizaga Zeotrap (Mugo). Muri iyi ndirimbo Hollix yagaragaje ko Zeotrap wavuze ko kuba muri ‘Label’ bisubiza inyuma umuhanzi (Ntacyo byamumarira), afite ibitekerezo biciriritse cyane.

Zeotrap acyumva iyi ndirimbo, yaje guhita anyarukira muri studio ategura indirimbo yaje isubiza ‘Hollix’ wari  umaze kumurasa. Muri iyo ndirimbo n’ubundi Zeotrap yongeye kugaruka kuri Ish Kevin avuga ko ari we woheje Hollix, akamubwira ibyo agomba kuvuga. Mu magambo ye yabwiye Hollix ko ibyo yavuze na we atari we kuko ari Ish Kevin wamushutse.

Ntibyarangiriye aho kuko Hollix  yahise yongera ategura indirimbo isubiza, bitiriye amazina ya Zeotrap bise Francois (Faranswa), aho yavugaga ko yateye ibuye mu bibwana icyo rihamije akaba ari  cyo kibwejura (Aha yavugaga Zeotrap) ndetse avuga ko nta jwi rifatika agira, ko n’abakobwa barimurusha (Aha yavuze ko Marina amurusha Basse).

Kuva icyo gihe intambara yabaye nk’aho iba ihagaze, kuko Zeotrap nta yindi ndirimbo isubiza yongeye gukora.

Gusa kuri ubu Zeotrap yongeye kuzura akaboze, yongera kwatsa umuriro kuri Ish Kevin, Hollix ndetse na Trapish yose muri rusange, abinyujije mu ndirimbo yashyize hanze yise ‘Sinabyaye’.

Ni indirimbo yumvikanamo amagambo akakaye kandi y’urukozasoni, aho humvikanamo amazina ya Ish Kevin (Semana) amwibasira biteye ubwoba, mu ndirimbo ifite igihe kingana n’iminota irindwi n’amasegonda umunani.

Kuri ubu abafana bategerezanyije amatsiko y’icyo Ish Kevin yaba agiye gukora nyuma yo kwibasirwa na Zeotrap, dore ko yamaze guteguza abantu umuzingo muto (Ep) yise ‘Semana’, uzajya hanze mu minsi mike.