Ni inkuru nyinshi zikunda gucicikana hirya no hino bavuga ko kugira ngo ubashe kwinjira muri Gen-Z Comedy itegurwa na Fally Merci, bisaba kuba muziranye byimbitse, hari umuntu wabikugiriyemo cyangwa ukagira ikiguzi runaka utanga kugira ngo ubashe kuba wakemererwa kugaragaza impano yawe imbere y’imbaga.
Icyakora nubwo usanga bigoranye kubyumvisha abantu, Fally Merci ajya kubitangiza yari afite gahunda yo kuzamura impano z’abanyarwenya ku buryo umuntu ashobora gukora urwenya rukamutunga ndetse no gukundisha abanyarwanda urwenya nk’uko akunze kubivuga.
Mu kiganiro yagiranye na The Choice Live, Fally Merci yamaganiye kure amakuru avuga ko umuntu ushaka kwinjiramo yakwa amafaranga cyangwa se ukaba uziranye na Merci cyangwa se n’undi w’inshuti ye ya hafi.
Yaduhamirije ko nta muntu n’umwe urashaka kubiyungaho ngo bamwake n’igiceri k’ijana, kandi uwabashije gutangira gukora hari amafaranga agenerwa yo gukemuza ibibazo bye.
Ati “Gen-Z kuyinjiramo ni ubuntu nta n’uwo turaka n’ijana, hanyuma n’abanyarwenya hari amafaranga bagenerwa ahubwo ikibazo ni ukuza ufite mu mutwe amafaranga ushaka guhembwa kandi utaranakora.”
Fally Merci yaboneyeho no guha inama abumva bifitemo impano yo gukora urwenya, ko babitangira hakiri kare kandi abumva hari inama bakeneye, bakeneye ko izina ryabo rizamuka cyangwa se n’ubundi bufasha ubwo ari bwo bwose babegera (Gen-Z) bakabafasha kandi ku buntu.
Yakomoje kandi ku musaruro wavuye mu biganiro aherutse kugiranana na Alex Muhangi utegura ibitaramo bya Comedy Store muri Uganda, avuga ko baganiriye ibintu bitandukanye amutera imbaraga ndetse bemeranya gutangira gukorana.
Avuga ko mu minsi iri imbere ashobora kujya gutaramira muri Uganda cyangwa se nabo bakaza kumushyigikira inaha.
Ati “Yego rwose twabashije kuganira antera imbaraga nsanga imbogamizi ndi guhura na zo nawe yazinyuzemo, ambwira ko ntagomba gucika intege kandi twemeranya ko tugiye gufashanya ku mpande zombi.”


