Imyirondoro y'ushinja P Diddy yamenyekanye

Imyirondoro y'ushinja P Diddy yamenyekanye

 Dec 7, 2024 - 12:58

Uwashinjaga P Diddy wiyitaga Madam Doe yiyemeje gushyira ibimuranga bya nyabyo hanze, nyuma yo kubona ko atarimo guhabwa ubutabera nk'uko abyifuza.

Anna Kane, wahoze ari umugore w’icyamamare muri NHL, Evander Kane, yahisemo kugumana izina rye mu rubanza yareze Sean “Diddy” Combs, Harve Pierre, n’undi muntu utaravuzwe izina.

Ubwa mbere, yakoresheje izina ry’irihimbano “Madam Doe ” ubwo yatangaga ikirego mu Kuboza 2023.

Anna, ubu washyize ahagaragara ibyo arega, avuga ko yahohotewe na Diddy n’inshuti ze afite imyaka 17, mu 2003. Muri uru rubanza, avuga ko yajyanywe mu nzu itunganya umuziki( studio ) ya Daddy yitwa Diddy’s House Recording I New York, aho ngo yari yaranyweye ibiyobyabwenge kandi yari yasinze mbere yo gukorerwa ihoterwa.

Abinyujije ku mwunganizi we yagize ati: “Nari nizeye gukoresha izina ry’irihimbano kugira ngo mbone ubutabera ku byabaye nkiri muto.”

Sean “Diddy” Combs, ubu ukurikiranyweho ibindi byaha byo gucuruza abantu n’uburaya, yahakanye aya makuru, avuga ko ari ugutesha agaciro izina rye n’icyubahiro.”

Ibi birego byateje impaka zikomeye, aho Anna Kane yifuzaga ko abamuhohoteye baryozwa ibyo bakoze cyane ko ari ibintu byamwangirije ubuzima mu myaka 20 ishize.