Mu kiganiro yaraye agiranye n’itangazamakuru asobanura byinshi kuri iyi album ye, yavuze ko yahisemo kujya kuyimurikira i Bruxelles mu Bubiligi kuko yifuzaga no kujya gutaramana n’abandi bakunzi be bari hanze y’u Rwanda.
Yavuze ko yagize amahirwe yo kuvukira mu Rwanda, bituma ibikorwa bye hafi ya byose abikorera mu Rwanda gusa. Avuga ko ariyo mpamvu yarebye agasanga agomba kujya no gutaramira mu Bubiligi akaba ari no mu rwego rwo kwambutsa ibikorwa bye by’umuziki i mahanga.
Bwiza kandi yatangaje ko yahisemo guhuza uyu munsi n’itariki yizihizwaho umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihizwa tariki 08 Werurwe kuko nawe ari umwali kandi uri mu nzira zo kuba umutegarugori mu minsi iri imbere.
Avuga ko kandi bisobanuye ibintu byinshi yanyuzemo byamugoye nk’umwana w’umukobwa muri iyo myaka 25, akavuga azaba ari igihe cyo gusangiza abakobwa bagenzi be urugendo yanyuzemo muri iyo myaka kandi ibyavuyemo bikaba ari byiza.
Iki gitaramo kizaba tariki ya 08 Werurwe 2025, kikaba cyarateguwe n’itsinda ‘Team Production’ risanzwe ritegura ibitaramo bitandukanye i Burayi by’umwihariko mu Bubiligi, bagatumira abahanzi batandukanye barimo n’abanyarwanda.
