Ni gake cyane uzabona Burna Boy yagiye mu kiganiro n'itangazamakuru ugereranyije n'abandi bahanzi, gusa bigahumira ku murari iyo bigeze ku biganiro binyuzwa kuri YouTube.
Ibi nibyo usanga abantu benshi bavuga ko ari ukwiyemera ku bandi bitewe n'urwego ariho, uretse ko n'iyo urebye urwego amaze kugeraho adakwiye kujya mu kiganiro ku gitangazamakuru kibonetse cyose.
Burna Boy mu butumwa bumara amasaha 24 yanyujije kuri Instagram ye, yavuze ko adaha agaciro ibiganiro byo kuri YouTube (Podcast), kuko ababikora badakora kinyamwuga.
Yavuze ko we ibintu bye byose abikora kinyamwuga, ari yo mpamvu abantu bafite ubushobozi bwo gukora kinyamwuga ari byo bagomba kumukoresha ikiganiro gusa.
Icyakora n'ubwo nawe yemera ko adakunda gukora ibiganiro, ariko avuga ko ahora yifuza kuzakoreshwa ikiganiro n'uwitwa Ebuka Obi-Uchendu.
