Chameleone yageze ku kibuga cy'indege ahagana saa 06:40 za mu gitondo, ariko abantu batunguwe no kumubona mu isura y'uburakari bukabije yipfutse isura yose ubona ko nta muntu ashaka kwiteza.
Itsinda ry'abakobwa bari bateguwe ko baza kumwakira bakamuha indabo nabo ntiyigeze abikoza, ahubwo yahise akomeza yihuta mu modoka yari yaje kumutwara, biba ngombwa ko indabo ariho bazimushyira.
Amakuru avuga ko Jose Chameleone yagombaga kugera i Kigali ahagana saa sita (00:00) z'ijoro, gusa indege yari kumuzana byabaye ngombwa ko ihindurirwa amasaha yari guhagurukiraho, ku buryo yari kugera i Kigali saa munani (02:00) z'ijoro.
Ubwo iyi yahagurukaga i Kampala n'ubundi ntabwo yahise ikomeza iza i Kigali nk'uko byari biteganyijwe, ahubwo yahise ibanza kujya guca muri Kenya bituma imutinza amara amasaha agera kuri atandatu mu rugendo nyamara yari gukoresha isaha imwe gusa.
Amakuru avuga ko ibi aribyo byamurakaje, ku buryo yaje yumva nta muntu ashaka kuvugisha.
Chameleone yaje i Kigali aho ategerejwe mu gitaramo azahakorera tariki 25 Gicurasi 2025 muri Kigali Universe, nyuma y'uko cyagombaga kuba mu ntangiriro z'uyu mwaka ariko kikaza gusubikwa kuko yaje kurwara akajya kwivuriza muri Amerika.
Jose Chameleone yageze i Kigali yarakaye
