Ikigo k'Igihugu gishinzwe Umuco muri Uganda gishobora kwisanga mu nkiko

Ikigo k'Igihugu gishinzwe Umuco muri Uganda gishobora kwisanga mu nkiko

 Dec 15, 2024 - 11:10

Nyuma y'uko Ikigo k'Igihugu gishinzwe Umuco muri Uganda, UNCC, gifashe umwanzuro ukakaye wo gukumira indirimbo z'abahanzi bamwe na bamwe ndetse bagakumira ku rubyiniro bamwe mu babyinnyi babashinja imyambarire ihonyora umuco w'igihugu, hari abiyemeje kugana inkiko.

Muri iki cyumweru turi gusoza nibwo mu ruganda rw'imyidagaduro rwo muri Uganda hajemo urunturuntu, nyuma y'uko Ikigo k'Igihugu gishinzwe Umuco gifashe umwanzuro wo guhagarika zimwe mu ndirimbo bavuga ko zirimo ubutumwa buhabanye n'indangagaciro zaho, ndetse  bagakumira n'ababyinnyi ku rubyiniro babashinja imyambarire ihonyora umuco w'igihugu.

Muri izo ndirimbo zakumiriwe harimo iz'umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda, Gloria Bugie, Lil Pazo, Gravity Omutujiju, Shakira Shakira ndetse n'umubyinnyikazi Ritha Dancehall.

Mu kiganiro Ritha Dancehall yagiranye n'itangazamakuru, yavuze ko yababajwe cyane no kubona izina rye ku rutonde rw'abakobwa bashinjwa imyambarire igaragaza ikinyabupfura n'umuco bya hafi ntabyo, nyamara we ashimangira ko buri gihe ahora yitwararika ku myambarire ye kugira ngo agendane n'umuco.

Nta guca ku ruhande, Ritha Dancehall yatunze agatoki uwitwa Phina Mugerwa wari uyoboye inama yafashe umwanzuro wo kubakumira, avuga ko yamubabaje cyane ndetse atenguha abahanzikazi bagenzi be ku buryo bizagorana kumwiyumvamo.

Yasabye Inteko y'umuco ko bazana ibihamya ari ku rubyiniro yambaye ubusa nk'uko babimushinja, bitaba ibyo akabajyana mu nkiko abashinja gusiga icyasha isura ye no gusebya umwuga we wo kubyina.

Ati "Bagomba kunyereka ayo mafoto cyangwa nkabajyana mu manza. Icyo bakora ni ukwicara mu biro byabo bakavuga amazina y'abantu gusa. Aho kunshyira hasi bakagombye kunzamura (kunshyigikira) kuko hari byinshi nakoze muri uru ruganda rwo kubyina."

Ritha Dancehall avuga ko nibatamwereka gihamya yambaye ubusa ku rubyiniro, akabajyana mu nkiko 

Lil Pazo uri mu bahagarikiwe indirimbo, avuga ko abahanzi bahitamo kuririmba indirimbo zitarimo ubutumwa bwigisha kuko abantu baba bashaka indirimbo zibasusurutsa aho gushaka izirimo ubutumwa bubigisha.

Akomeza avuga ko mu gihe abahanzi bakomeza kuririmba indirimbo zirimo ubutumwa bwigisha, bazapfa ari abakene kuko atari byo afana babo bashaka kumva.

Umujyanama mukuru wa Perezida mu bijyanye n'ubuhanzi akaba n'umuyobozi w'ihuririro ry'abahanzi muri Uganda, Eddy Kenzo, we avuga ko UNCC itari ikwiye kwihutira gufata icyemezo cyo guhagarika indirimbo z'abahanzi, ahubwo bari kubanza bakabaganiriza.