Kuri ubu Justin Bieber ageze kure imyiteguro yo kongera kugaruka mu muziki muri uyu mwaka wa 2025, ndetse agahita akora ibitaramo bizenguruka ibice bitandukanye by'isi.
Nk'uko ikinyamakuru 'Puck News' cyabitangaje, Justin Bieber avuga ko agiye kugaruka mu muziki akore ibitaramo kuko akeneye amafaranga.
Justin Bieber aherukaga gushyira hanze album mu 2021 ayita 'Justice', ndetse 2022 atangira gukora ibitaramo bizenguruka ibice bitandukanye by'isi yise 'Justice World Tour' byari bigamije kwamamaza iyi album.
Byaje kuba ngombwa ko ibi bitaramo abisubika abyimurira muri 2023, gusa nabwo aza kubihagarika kubera ibibazo by'uburwayi bw'uruhu bwari bumuzahaje, abanza kujya kwiyitaho.
Nyuma yaho kandi yaje gutandukana n'uwahoze ari umujyanama we kuva mu 2008, Scooter Braun. Ibi kandi byaje bikurikirwa n'uko mu mezi ane ashize we n'umugore we Hailey Baldwin bibarutse imfura yabo.

