Igisubizo ku bibaza niba Sam Zuby yarahagaritse gukora urwenya

Igisubizo ku bibaza niba Sam Zuby yarahagaritse gukora urwenya

 Jul 20, 2024 - 10:17

Nyuma y'uko umunyarwenya Mucyo Samson wamamaye mu itsinda rya Zuby Comedy, atsinzwe mu matora yari ahatanyemo y'Abadepite, nibwo abantu benshi cyane cyane abakundaga urwenya rwe batangiye kwibaza niba nyuma azagaruka mu rwenya cyangwa azakomeza n'ibindi bikorwa bya politike.

Tariki ya 16 Nyakanga 2024, nibwo mu Rwanda hatowe Abadepite bagomba kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda bahagarariye ibyiciro byihariye by'urubyiruko, abagore n'abafite ubumuga.

Sam wari uri mu bantu 31 bari bahataniye guhagararira urubyiruko, ntiyabashije kugira amahirwe yo kuza muri babiri bari bakenewe (umuhungu n'umukobwa), bitewe n'uko yaje gutorwa ku ijwi rimwe gusa.

Nyuma y'uko atangaje ko atabashije guhirwa ni ibintu byababaje benshi, ariko na none batangira kwibaza niba azakomeza gukora urwenya cyangwa agiye gukomeza muri politike cyane ko itsinda rya Zuby Comedy risa n'iryasenyutse n'ubwo batarabyerura.

Sam avuga ko yakuze afite inzozi zo kuzaba umunyapolitike, ariyo mpamvu n'ubwo atabashije  guhirwa ku nshuro ya mbere yari abigerageje ariko atigeze acika intege kuko amatora niyongera kuba nawe azongera agatanga kandidatire.

Icyakora avuga ko agiye gukomeza kuba akora ibikorwa bye nk'uko bisanzwe birimo gukora urwenya no gukurikirana imikorere y'ishuri ry'inshuke yashinze mu karere ka Bugesera ari naho avuka.

Iri ni ishuri yashinze bivuye ku gitekerezo cy'uko we atigeze abona amahirwe yo kwiga amashuri y'inshuke, bituma akurana intego yo kuzarishinga bityo amahirwe atabonye abashe kuyaha abandi.