Umutsetsi kabuhariwe muri Nigeria Hilda Effiong Bassey amazina nyakuri ariko akaba azwi nka Hilda Baci, Guinness world record iheruka gutangaza uyu Mudamu yamaze amasaha 100 yose atetse ndetse ahita aba uwa mbere mu isi uciye aka gahigo ko guteka aya masaha ari umwe.
Byatangajwe ko uyu Hilda Baci yahereye ku wa 11- 15 Gicurasi 2023, ari mu gikoni atetse ibiryo binyuranye kuburyo nta munota n'umwe yigeze aruhuka.

Hilda Baci yaciye agahigo ko guteka amasaha menshi mu isi
Ubwo isi yose yumva ibyo uyu Hilda Baci yakoze, yaguye mu kantu kuko umuhinde Lata Tondon ari we wari ufite agahigo ko guteka amasaha 87 n'amasegonda 45.
Ku bw'ibyo abantu banyuranye mu isi batangiye ku mukurikirana cyane kuri Instagram ye, dore ko yavuye ku bantu ibihumbi 50000 agera kuri Miliyoni 1.2.
Kuri iyi mpamvu kandi abarimo uwahoze ari Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari, Perezida uriho Bola Ahmed Tinubu, uwahoze ari Vice Perezida Yemi Osinbajo ndetse n'abandi bayobozi banyuranye muri Guverinoma bamwoherereje ubutumwa bwo ku mushimira.

Hilda Baci yashimiwe na Guverinoma ya Nigeria ku gikorwa yakoze
Nyamara rero nubwo Umuvugizi wa Guinness Book of Records ku wa 16 Gicurasi yashimiye Hilda Baci kuba yaratetse amasaha 100 yose ndetse agatangaza ko ikipe ishinzwe gukusanya ibimenyetso igiye kubyegeranya ubundi noneho bikemezwa bwa nyuma, ariko kugeza nubu ntibirakorwa.
Hilda Baci akaba akomeje kwinubira ko biri gutinda cyane kumuha icyangombwa cye, ndetse akaba akomeje gutangaza buri segonda ryose areba kuri email niba bamusubije ariko ngo agaheba kandi ibimenyetso byose bamusabye yarabitanze.

Hilda Baci Ari kwinubira ko Guinness world record itemeza bwanyuma ko yatetse amasaha 100
Icyakora rero undi munya-Nigeria Kafayat Oluwatoyin Shafau uzwi nka Kaffy nawe wanditswe muri iki gitabo kubera kumara amasaha menshi ari kubyina, yatangaje ko bitakemezwa munsi y'ibyumweru bibiri ndetse hari n'abajya kure bakavuga ko byagera no mu mezi abiri.
Kuba Guinness World Record ikomeje gutinda kwemeza bwanyuma ko Hilda Baci yatetse aya maha, bikomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga bibaza impamvu bikomeje gutinda cyane kandi ibimenyetso byose byaratanzwe.
