Umugore w’imyaka 40 wo mu gihugu cya Nigeria witwa Fatsuma Bagobir, yiyahuye yitwitse nyuma y’amezi make umugabo we amuhaye gatanya mu gace ka Guri, mu ntara ya Jigawa, muri Nigeria.
Umuvugizi wa polisi muri Nigeria, DSP Lawan Shiisu Adam, watanze amakuru kuri iki kibazo yavuze ko uyu mugore yari amaze iminsi atameze neza kuva yatandukana.
Raporo ya polisi ivuga ko uyu mugore yisutseho peterori maze akitwika kugeza ashizemo umwuka.
Uyu muvugizi wa polisi yemeje neza ko icyateye uyu mugore kwitwika kugeza ashizemo umwuka ari uko umugabo we yari yaramuhaye gatanya amezi make ashize.
