Fally Merci yasabye imbabazi

Fally Merci yasabye imbabazi

 May 7, 2025 - 15:32

Umunyarwenya Fally Merci usanzwe ategura ibitaramo bya 'Gen-Z Comedy', yasabye imbabazi abakunzi, abafana n'abafatanyabikorwa babo ku bw'imvugo zidahwitse Nzovu na Yaka Mwana bakoresheje ubwo baheruka gutarama muri iki gitaramo.

Mu ibaruwa bashyize hanze kuri uyu Gatatu, Fally Merci yiseguye ku bantu bose batishimiye imvugo Yaka Mwana na Nzovu bakoresheje izwi nko 'Kubomora' ubwo bari batumiwe ngo bataramire abantu mu gitaramo cy'urwenya cyabaye mu ijoro ryo ku wa 02 Gicurasi 2025, muri Camp Kigali.

Bavuze ko babonye ibitekerozo by'abantu batishimiye iyi mvugo n'izindi bakoresheje bigafatwa nko kwamamaza ubusambanyi.

Mu ibaruwa bakomeza bavuga ko babajwe n'uko izo mvugo zakoreshejwe mu gitaramo cyabo, bashimangira ko ntaho bihuriye n'indangagaciro, intego n'intumbero bya Gen-Z comedy.

Bavuga ko kandi intego yabo nka Gen-Z comedy ari ugususurutsa, guhanga udushya, ndetse no kubaha umuco.

Bijeje abantu ko bagiye kubikurikirana ku buryo ibyabaye bitazongera ukundi, ndetse ko abatumirwa bazajya baza ubutaha, mbere yo kujya ku rubyiniro bazajya babanza bahabwe amabwiriza y'uburyo bagomba kwitwara.

Yaka Mwana na Nzovu ni bamwe mu bantu bagezweho cyane ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko mu biganiro byo kuri YouTube, aho abantu benshi babakundira ko babasetsa.

Uku kuba bagezweho cyane muri iyi minsi, ni imwe mu mpamvu zatumye Fally Merci abatumira muri Gen-Z comedy, ndetse ku bw'ubusabe bw'abantu bifuzaga ko yongera kubagarura biba ngombwa ko yongera kubatumira ku nshuro ya kabiri.

Fally Merci yasabye imbabazi

Yaka na Nzovu bakoresheje amagambo abantu bamwe batishimiye