Iki gitaramo kizaba mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, aho amaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’injyana zitandukanye kuva ku ndirimbo z’abakundana, rhumba moderne kugeza ku njyana zigezweho.
Amatike yose yo kwinjira muri iki gitaramo yarangiye mbere y’igihe, ibintu byerekana urukundo n’icyizere abafana be bamufitiye ku rwego mpuzamahanga. Stade de France, izwi nk’imwe mu nzu nini z’imikino n’ibitaramo ku Isi, isanzwe yakira abantu barenga 80,000.
Ariko nubwo iki ari igikorwa gikomeye gifite agaciro gakomeye mu muziki wa Afurika, ni ingenzi kwibuka ko Fally Ipupa atari we muhanzi wa mbere w’Umunyafurika wigeze kuzuza Stade de France.
Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Burna Boy, ni we wabimburiye abandi bahanzi bo muri Afurika, ubwo ku wa 18 Mata 2025 yazaga ku rutonde rw’abanditse amateka akomeye nyuma yo kuzuza Stade de France mu gitaramo cye cyitabiriwe n’abafana barenga 80,000. Ibi byamugize Umunyafurika wa mbere ubikoze, bityo ahamya ubushongore bw’umuziki wa Afurika ku ruhando mpuzamahanga.
Icyo gitaramo cyatumbagije izina rya Burna Boy nk’ikirango cy’umuziki wa Afurika, yerekana uburyo uyu mugabane ukomeje gutera intambwe ikomeye mu ruhando rw’ibitaramo bikomeye.
Nubwo Burna Boy ari we wabaye uwa mbere mu 2025, igitaramo cya Fally Ipupa cyo mu 2026 cyiyongera ku bindi bikorwa bikomeye by’abahanzi b’Abanyafurika bigaragaza iterambere, ihangana n’ubushobozi bw’imyidagaduro yo kuri uyu mugabane.
Ku wa 2 Gicurasi 2026, Stade de France izaba yuzuye amajwi, imbyino n’amashimwe y’abafana bifuza kwifatanya na Fally Ipupa mu rugendo rwe rw’imyaka 20 mu muziki.
Nubwo atari we wa mbere w’Umunyafurika wujuje iki kibuga, igikorwa cye kiracyari icy’ingenzi kandi gikomeje gushyira Afurika ku ikarita y’ibitaramo bikomeye ku isi.
Fally Ipupa yateye ikirenge mu cya Burna Boy
Burna Boy ni we wa mbere wujuje stade de France
