Mu butumwa bwa tweet bwe bwakwirakwijwe cyane, Nicki Minaj yanditse amagambo akomeye agira ati:“Sawa, sinzasohora album ukundi. Nta muziki ukundi. Nizere ko noneho wishimye sc. Murabeho Barbz. Ndabakunda ubuzima bwose.”
Iri jambo “sc”, rifatwa nk’impine ya Shawn Carter — izina nyakuri rya Jay-Z ryafashwe nk’ikimenyetso cy’uko ubwo butumwa bwari bumugenewe by’umwihariko.
Iyi nkuru ije mu gihe hari amateka y’umubano utifashe neza hagati ya Nicki Minaj na Jay-Z, by’umwihariko mu bijyanye n’ubucuruzi n’imikoranire hagati ye na kompanyi ya Roc Nation, isanzwe ari iya Jay-Z.
Ubutumwa bwa Nicki bwahise butera urujijo rukomeye mu bakunzi be b’inkundwakazi, bazwi nka Barbz, aho benshi bagaragaje impungenge ko umwamikazi wabo ashobora kuba afashe icyemezo cya burundu cyo kuva mu muziki.
Bamwe muri bo babifashe nk’ikimenyetso cy’umujinya w’akanya gato, abandi bakeka ko bishobora kuba ari uburyo bwo gutegura isura nshya cyangwa uburyo bwo gukurura amarangamutima mbere y’ibikorwa bishya bya muzika.
Kugeza ubu, nta gisubizo na kimwe Jay-Z aratanga ku butumwa bwa Nicki Minaj, ariko abasesenguzi bavuga ko bishobora kuba indi ntangiriro y’amakimbirane hagati y’aba bombi muri ruganda rw'umuziki wa Amerika.
Nicki Minaj yateye ubwoba abafana be
Jay-Z biracyekwa ko yaba ari we ntandaro y'ubutumwa bwa Nicki Minaj
