Dore uko uwahoze ari umukinnyi Manchester United yaje kuba Padiri

Dore uko uwahoze ari umukinnyi Manchester United yaje kuba Padiri

 Aug 20, 2025 - 22:01

Uwahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru, Philip Mulryne, wigeze kuba umwe mu bahembwa akayabo mu Bwongereza, yahisemo guhara ubuzima bwa ruhago maze yinjira mu buzima bw’iyobokamana, ubu akaba ari Padiri mu idini Gatolika, ibintu byatunguye benshi. 

Mulryne, ufite imyaka 47 y’amavuko, yakiniye umukino umwe gusa muri Premier League akinira Manchester United mbere yo kwerekeza muri Norwich City, aho yabaye intwari y’abafana, ndetse nyuma aza no gukinira Cardiff City.

Nyuma yo kubona ko ubuzima bwa ruhago bw’ifaranga ritagira iherezo butamunejeje, Mulryne yatangiye kwitabira misa no gufasha mu bigo byakira abadafite aho kuba. Mu mwaka wa 2009 yafashe icyemezo cyo kwinjira mu masomo y’abihayimana.

Avuga ko ubuzima bwo mu rugo rw’abihayimana busa cyane n’ubw’umupira w’amaguru, kuko bukubiyemo imyitwarire ikomeye, kwitanga no gukorera hamwe nk’ikipe.

Mu rugendo rwe rwa ruhago rwanzwe n'amanyanga, kuko yigeze no kwirukanwa mu ikipe y’igihugu ya Ireland y’Amajyaruguru nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kudasohoka nijoro.

Umwe mu bo bahoze bakinana, Peter Crouch, yigeze kuvuga mu buryo bwo gutebya ko igihe bamaranye gishobora kuba ari kimwe mu byamuteye imbaraga zo gufata icyemezo cyo kuba umupadiri.

Mulryne yahisemo kuva mu mupira ajya kwiga Imana

Mulryne avuga ko ubuzima bwo kwiha Imana ntaho butaniye n'umupira