Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, nibwo Eric Omondi yanditse ubutumwa burebure kuri Instagram ye agaragaza ko abahanzi bo muri Kenya batajya bahabwa agaciro nk’ako baha abahanzi b’abanyamahanga iyo baje gutaramirayo.
Muri ubu butumwa yavuze ko bamaze imyaka ibiri bahanganye n’iki kintu cyo gukandamizwa bakarutishwa abo hanze, aho usanga iyo baje muri Kenya bahabwa imyanya y’icyubahiro, bagahabwa ibiryo bimeze neza, inzoga z’amoko yose na polisi ibacungira umutekano.
Ni mu gihe avuga ko usanga Abanya-Kenya baba bahagaze inyuma y’ama ‘tente’ nk’aho nta gaciro bafite.
Yakomeje avuga ko ari kenshi yagiye abona Abanya-Kenya bingingira abashinzwe umutekano kubareka bakinjirana n’ababyinnyi babo ndetse n’ababareberera inyungu bakabangira, nyamara abanyamahanga bahagera bakabinjiza nta kujijinganya.
Yavuze ko ari byinshi bikorerwa Abanya-Kenya, ariko ahamya ko ubu ari byinshi bigiye guhinduka kuko bagiye kubirwanya.
Ibi yabivuze abikomoye ku byaraye bibaye muri Kenya, ubwo Diamond yari gutaramira mu iserukiramuco ryitwa ‘Furaha Festival’, we n’abamureberera inyungu bagashaka ko bahindura uko ibintu byari byateguwe, Diamond akajya ku rubyiniro mbere y’umuhanzi wo muri Kenya, Willy Paul.
Uku gushaka guhindagura ibintu kuko ari Diamond ubisabye, ntibyashimishije Willy Paul bituma nawe ateza akavuyo avuga ko bidashoboka ko bahindagura ibintu gutyo ngo ni uko ari Diamond ubivuze, ibyaje kurangira Diamond yivumbuye agenda ataririmbye.
Diamond mu butumwa yanditse asubiza ibyo Eric Omondi yavuze, yamubwiye ko kugira ngo ugera ku ntsinzi bidasaba kwanga abandi, ahubwo umuntu aba agomba gukora cyane ubundi Imana ikabimuheramo umugisha.
Yamubwiye ko ari urugero rwiza rw’icyamamare cyaje muri Tanzaniya aje gukora ibitaramo by’urwenya kandi ari we mutumirwa mukuru akakiranwa ubwuzu n’urukundo kandi ntiyigeze yumva abandi banyarwenya bo muri Tanzaniya bavuga ko bakandamizwa cyangwa se ngo bakore igisa n’imyigaragambyo bavuga ko mu gitaramo bashakamo abanyarwenya bo muri Tanzaniya bangana na 75%.
Diamond yamwibukije ko Afurika y’Iburasirazuba ari igihugu kibayeho mu mahoro n’ubufatanye, amusaba ko ari byo yakomeza gusakaza aho kwirirwa yigisha abahanzi kubanga kuko atari cyo gisubizo.
Diamond yagiriye inama Eric Omondi yo kureka gukwirakwiza urwango mu bahanzi

