Kubera uburwayi, umuhanzi Enrique Iglesias, byamusabye guhagarika igitaramo yari afite aho yagombaga kugaragara mu iserukiramuco rya Tecate Emblema mu mujyi wa Mexico.
Uyu muhanzi ubwe yasohoye itangazo asobanura ko arwaye umusonga kandi ko abaganga bamusabye kuruhuka bihagije.
Enrique Iglesias yababajwe no kuba yasubitse igitaramo yari afite muri Mexico
Ubwo ayo makuru yatangiraga gukwirakwira, Iglesias ni we ubwe wabishyize kuri Instagram ye ko agomba guhagarika iki gitaramo.
Yavuze ko yababajwe cyane no kuba atagiye muri Mexico, aho afite abafana benshi.
Iglesias yaranditse ati: “Mfite umusonga kandi abaganga bangiriye inama yo kuruhuka rwose no kutinjira mu ndege.”
Ati: "Mbabajwe rwose n'icyo bisobanura guhagarika iki gitaramo mu gihugu nka Mexico cyampaye byinshi."
Asoza, yoherereje ubutumwa bw'ihumure abakunzi be.
Uyu muhanzi ukomoka muri Spain, yizeye kuzabasha kugera ku bayoboke be bo muri Mexico mu gihe cya vuba.
Iglesias yagize ati: "Nizeye gukira vuba kandi nkazabasha kugaruka nkabana namwe ndi ku rwego rwo hejuru. Ndasaba imbabazi inshuro igihumbi kandi ndabahobeye abafana banjye mwese.”
Enrique Iglesias, yafashwe ku ya 14 Gicurasi, kandi kuva icyo gihe uyu muhanzi arimo kuruhuka. Ndetse, ni nyina Isabel Preysler, urimo gutanga amakuru mashya kuri uyu muhanzi.
Preysler yabwiye umunyamakuru Carlos Perez Gimeno ati: "Byari biteye ubwoba, ariko ku bw'amahirwe ubu ari mu rugo."
Nyina wa Enrique Iglesias na we yavuze ko umuhungu we arimo kuganda amererwa neza
Ati: "Umuhungu wanjye afite inshingano nyinshi kandi byaramubabaje cyane kuba agomba guhagarika igitaramo kuko ni umunyamwuga ukomeye. Ku bw'amahirwe, arimo gukira, nubwo akiri mu buriri, kandi reka twizere ko mu minsi mike azashobora gusubira mu bikorwa bye by'umwuga."
Nubwo Enrique Iglesias ubu ari mu buriri aryamye, uyu muhanzi aherutse kongera gukora amashusho y'indirimbo ye yakunzwe cyane “Hero” amashusho agaragaramo Jennifer Love Hewitt Mickey Rourke.
