Diamond Platnumz yasabye imbabazi umuhungu wa Zari nyuma yo gusubira ikosa yakoreye mushiki we

Diamond Platnumz yasabye imbabazi umuhungu wa Zari nyuma yo gusubira ikosa yakoreye mushiki we

 Dec 8, 2023 - 14:06

Umuhanzi Diamond Platnumz, yasabye imbabazi umuhungu we Prince Nillan, nyuma yo kutagaragara mu isabukuru ye, nkuko byagenze ku isabukuru ya mushiki we Tiffah Dangote. Gusa yabasezeranyije ko agiye kubibibagiza.

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania Tanzania Diamond Platnumz yaturishije umuhungu we Prince Nillan, nyuma yo kutitabira ibirori by’isabukuru ye y’amavuko, byabaye ku wa Gatatu w’iki cyumweru.

Diamond Platnumz ntabwo y'itabiriye isabukuru y'umuhungu we na Zari

Ku munsi wo ku wa Kane, uyu muhanzi akaba nyiri WCB, yasabye uyu mwana we wa kabiri, yabyaranye na Zari Hassan, kutababazwa no kuba atitabiriye ibirori by’isabukuru ye, kuko azica icyiru.

Uyu mugabo yasezerenyije uyu muhungu w’imyaka irindwi ko mu rwego rwo kwica icyiru, we na mushiki we Tiffah Dangote, azabategurira undi munsi mukuru ukomeye.

Diamond Platnumz yasabye imbabazi umuhungu kuba atabonetse mu isabukuru ye

Yagize ati:”Sinabashije kuza mu isabukuru yawe na mushiki wawe, gusa ntuhangayike wowe na mushiki wawe nzabakorera ibirori ndasubirwaho, nimuza mu biruhuko byo gusoza umwaka mushya.”

Diamond yakomeje abwira uyu muhungu na Zari, ko amukunda cyane, agira ati:”Wibuke ko so agukunda cyane!” Ni amagambo yaje aherekeje ifoto y’uyu muhungu we.

Muri uyu mwaka, Diamond Platnumz nta sabukuru n'imwe y'umwa wa Zari y'itabiriye

Prince Nillan yagize isabukuru y’amavuko ku wa Gatatu tariki 6 z’uku kwezi, mu gihe mushiki we Tiffah Dangote, we yari yujuje imyaka umunani tariki 6 Kanama muri uyu mwaka. Icyakora isabukuru ye na yo Diamond ntabwo yari yayigaragayemo.