Chris Brown rubanda bamukuye ku mbuga nkoranyambaga 

Chris Brown rubanda bamukuye ku mbuga nkoranyambaga 

 Sep 17, 2025 - 16:48

Umuhanzi w’icyamamare ku isi, Chris Brown, yatangaje ko afashe ikiruhuko ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kurambirwa amagambo y’urwango adasiba kuhabonera.

Uyu muhanzi uzwi cyane ku izina rya Breezy yabanje gusangiza abakunzi be ubutumwa bugufi mbere yo gufunga konti ye ya Instagram, aho yagize ati:“Ndi gufata ikiruhuko ku mbuga nkoranyambaga, mwese mwarandenzepe ku buryo buhagije.”

Icyemezo cya Chris Brown cyatunguye benshi mu bafana be, dore ko ari umwe mu bahanzi bakurikirwa cyane ku isi. Abakunzi be baribaza igihe azagarukira, mu gihe we atigeze asobanura igihe ikiruhuko cye kizamara.

Chris Brown yafashe ikuruhuko ku mbuga nkoranyambaga 

Chris Brown yari arambiwe amagambo ya rubanda