Byagenze bite ngo Christopher na Chriss Eazy bibwe ibihagaze miliyoni 6?

Byagenze bite ngo Christopher na Chriss Eazy bibwe ibihagaze miliyoni 6?

 Jun 10, 2024 - 18:14

Umuhanzi Christopher na Chris Eazy bari mu gahinda ko kwibwa mu buryo budasobanutse ibikoresho bihagaze arenga miliyoni esheshatu z’amanyarwanda, mu bujura bwabereye mu rugo rwo kwa Christopher, i Kimironko.

Ni ubujura bwabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 9 Kamena 2024, rishyira kuri uyu wa mbere, ubwo Chris Eazy na Junior Giti umureberera inyungu bari mu rugo kwa Christopher bari gukora ku mashusho y’indirimbo ‘Sekoma’ bafashwa na murumuna wa Christopher.

Ubwo bari mu cyumba bakoreragamo, baje gusabwa ko babanza kujya gufata amafunguro, baragenda basiga mudasobwa ebyiri, harimo imwe ya Christopher n’indi ya Chris Eazy na trefone ye.

Ubwo bagarukaga baje gukubitwa n’inkuba ubwo basangaga umuntu utaramenyekana yabatwaye za mudasobwa ebyiri na terefone ya Chris Eazy bihagaze agaciro ka k’amafaranga arenga miliyoni 6 z’amanyarwanda.

Aba bahanzi bombi bakaba bamaze gutanga ikirego ku rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo bakore iperereza kuri ubu bujura.

Izi mudasobwa zombi zikaba zagendeyemo umushinga w’iyi ndirimbo ya Chris Eazy yari irimo irangizwa, ndetse n’izindi ndirimbo z’abandi bahanzi batandukanye.

Christopher yibwe mudasobwa imwe, igenderamo imishinga y'indirimbo 

Chris Eazy yibwe mudasobwa na terefone