Bwa mbere mu mateka Miss Saudi Arabia agiye kwitabira Miss Universe

Bwa mbere mu mateka Miss Saudi Arabia agiye kwitabira Miss Universe

 Mar 28, 2024 - 21:34

Benshi bacitse ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y'inkuru zivuga ko bwa mbere mu mateka igihugu cya Arabiya Sawudite(Saudi Arabia) cyemereye nyampinga wacyo kwitabira amarashunwa ya nyampinga w'isi(Miss Universe).

Bwa mbere mu mateka, biravugwa ko Arabiya Sawudite igiye kwitabira amarushanwa ya Miss Universe 2024, ihagarariwe na Miss Arabiya Sawudite 2021 Rumy Alqahtani w’imyaka 27.

Miss wa Saudi Arabia agiye akwitabira Miss Universe 

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram uyu mukobwa Rumy Alqahtani, yagaragaje ko yishimiye kuba ari we mugore wa mbere ukomoka muri Arabiya Sawudite witabiriye aya marushanwa mu gihe ashimira ubwami kuba bwaramuhisemo bukamuha ikizere cyo guhagararira igihugu.

Ntabwo aribwo bwa mbere Rumy Alqahtani ahagarariye igihugu cya Arabiya Sawudite mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza, kuko yaherukaga no guhatana muri Miss Global Asian muri Maleziya, muri Gashyantare uyu mwaka.

Rumy afite impamyabumenyi ya mbere mu bijyanye n’ubuvuzi bw’amenyo ndetse abasha kuvuga indimi nyinshi neza harimo Icyongereza, Igifaransa, n’Icyarabu.

Rumy Alqahtani yemerewe kwitabira Miss Universe 2024

Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga basobanuye ko kuba Rumy Alqahtani yitabiriye amarushanwa ya Miss Universe 2024 ari intambwe y’amateka kuri Arabiya Sawudite, ikaba ari n’intabwe ikomeye ku bagore bo muri iki gihugu.

Amarushanwa ya Miss Universe, ateganijwe gutangira ku ya 28 Nzeri, muri Mexico.