Benshi batewe agahinda n'inzu ya miliyari 16 igiye kwiroha mu nyanja

Benshi batewe agahinda n'inzu ya miliyari 16 igiye kwiroha mu nyanja

 Feb 21, 2024 - 20:02

Benshi bababajwe cyane n'amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza inzu ihenze cyane yo mu gace ka Calfonia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yenda kwiroha mu nyanja kubera imvura.

Benshi bacitse ururondogoro nyuma yo kubona amashusho y’imwe mu nzu zo muri California muri Leta Zunze Ubumwe za ibura gato ngo irindimukire mu nyanja, nyamara yari inzu ihenze cyane, kuko ihagaze agaciro ka miliyoni 16$, arenga miliyari 16 Frw.

Ibi bibaye nyuma y’itenguka ry’aka gasozi Kari mu mujyi wa Dana Point gateretseho iyo nzu, nyuma y’imvura nyinshi yaguye mu majyepfo ya Californiya mu ntangiriro z’uku kwezi, igateza inkangu n’umwuzure ukomeye muri akogace.

Si ibyo gusa kandi, kuko mu majyaruguru ya Californian, abantu batatu bahitanywe n’ibiti byaguye bitewe n’inkubi y’umuyaga idasanzwe yibasiye ako gace, tutibagiwe n’imvura idasanzwe yateje umwuzure ukabije mu majyepfo ya Californiya bigatuma abaturage bo muri Orange bimurwa mu ngo zabo, by’umwihariko mu duce twibasiwe cyane, nka San Clemente.