Amakuru aturuka mu gihugu cya Tanzania, havuga ko hashize amezi hari umuhanzi wo mu gihugu cya Kenya, uvuga ko umuhanzi wo muri Tanzania, Mbosso, ari se umubyara.
Mbosso habonetse umuhanzi uvuga ko ari umwana we
Uyu muhanzi wiyita Demmah B, akaba anasa neza neza na Mbosso, ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru ry’iwabo, yavuze ko nta gitangaje kuba asa n’uyu muhanzi wo muri WCB, cyane ko we abizi ko ari se umubyara, n’ubwo batarigera bahura na rimwe.
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko we icyo yifuza ari uko hakorwa isumwa rya DNA bigaragaza isano hagati y’umubyeyi n’umwana, maze ukuri kumaze igihe guhishe kukajya ahagaragara.
Demmah B avuga ko nubwo atarahura na Mbosso bwa rimwe, ariko abizi neza ko ari we se
Demmah B, avuga ko Mbosso ari se wamubyaye akamutera umugongo, agateseka, mu gihe we arimo kwiberaho ubuzima bw’ibyamamare muri Tanzania.
Icyakora, impaka zaba nyinshi, benshi bibaza igihe Mbosso w'imyaka 32 y'amavuko yaba yarabyariye uyu mwana w'umuhungu, bigaragara ko na we akuze.
