Uyu mugore umaranye imyaka igera kuri 22 na Bebe Cool nk’umugore n’umugabo, yatunguranye ashyira ubutumwa ku rukuta rwe rwa X, avuga ko akururwa n’abagabo bakoze imyitozo ngororamubiri ihagije bakazana mu nda hakomeye (Abs).
Ubu butumwa yabutambukije yifashishije amafoto y’abagabo batatu bubatse umubiri, harimo abakinnyi ba filime Micheal B. Jordan, Aaron Stone Pierre n’umukinnyi w’umupira w’amaguru, Cristiano Ronaldo.
Uyu mugore yakomeje avuga ko buri mugore wese akwiye umugabo ufite umubiri nk’uw’abo bagabo.
Ni amagambo abakoresha imbuga nkoranyambaga basamiye hejuru, bibaza niba atari ugusebya umugabo we. Bebe Cool yaje guhita atanga igitekerezo abwira abantu ko bakwiye gutinya igitsina gore.
Si ubwa mbere uyu mugore yumvikanye asa n’usebya umugabo we, kuko no mu 2023 yigeze kuvuga ko Bebe Cool kubahiriza amabwiriza y’Igisibo cya Ramadhan byamunaniye.
Icyo gihe yavuze ko Bebe Cool kwiyiriza byamunabiye kubera inzara agira idasanzwe, gusa yavuze ko yamugiriye inama kandi byarakunze.

