Barack Obama yasabye abasaza kubererekera urubyiruko 

Barack Obama yasabye abasaza kubererekera urubyiruko 

 Oct 15, 2025 - 18:53

Mu nama y’abayobozi yabereye i Johannesburg, uwahoze ari Perezida wa wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, yongeye kuvugisha benshi ku isi nyuma yo gutangaza ko isi yaba nziza kurushaho abasaza bahaye umwanya urubyiruko.

Obama yavuze ko hafi ijana ku ijana 80% by’ibibazo isi ifite bituruka ku bayobozi bashaje batifuza kurekura ubutegetsi, aho guha urubyiruko amahirwe yo kuyobora no kugaragaza ibitekerezo bishya byahindura isi mu buryo bwiza.

Iyi mvugo ye yahise itangira guteza impaka nyinshi hirya no hino ku isi, cyane cyane kuko mu bihugu byinshi byo mu burengerazuba no muri Afurika, hakigaragara abayobozi bashake benshi.

Abenshi bafashe amagambo ya Obama nk’ubutumwa bukomeye bwo gusaba ihinduka mu gisekuru cy’abayobozi, mu gihe abandi bavuga ko ubunararibonye bw’abakuze bukiri ingenzi mu kuyobora neza no gufata ibyemezo byubaka.

Ubutumwa bwa Obama burongera gusunika imbere ibiganiro ku kamaro k’urubyiruko mu miyoborere y’isi, ndetse bukibutsa ko ejo hazaza heza hashoboka ari uko hakiriho ubusimburane mu buyobozi, hagati y’abafite ubunararibonye n’abafite imbaraga nshya.

Barack Obama yasabye ko abasaza baha umwanya urubyiruko 

Barack Obama abona isi ikeneye amaraso mashya