Bamwe mu bahanzi bakinnye filime bakaza kubivamo

Bamwe mu bahanzi bakinnye filime bakaza kubivamo

 Jun 15, 2024 - 16:33

Iyo ukurikiranye amateka ya bamwe mu bahanzi Nyarwanda usanga hari abigeze gukina filime ariko bakaza gupfukirana impano yabo nka Bruce Melodie, Knowless n’abandi babigerageje ariko urukundo rw’umuziki rugatuma babivamo burundu bakaba ariwo bikomereza.

Aba ni bamwe mu bahanzi bahiriwe n’urugendo rw’umuziki ariko barabanje no gukina filime.

1. Aline Gahongayire

Umuhanzikazi Aline Gahongayire umenyerewe nk’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ni umwe mu bahanzi binjiye mu mwuga wo gukina filime mu myaka yo hambere ariko akaza kubihagarika, akaba yaramenyekanye cyane muri filime yitwa ‘Ikigeragezo cy’ubuzima’.

2. Ama G The Black

Nubwo Am G The Black atakigaragara mu muziki cyane bitewe n’izindi nshingano, ariko ntawashidikanya ko ari umwe mu baraperi beza bakunzwe mu Rwanda mu myaka yo hambere.

Uyu muraperi nawe akaba yaranyuze mu mwuga wo gukina filime, aho yakunzwe muyitwa ‘Seburikoko’, aho yari azwi nka Rukara.

Gusa we ntiyigeze ajya kure yabyo kuko n’ubu afite umushinga wa filime ye ari gukoraho.

3. Butera Knowless

Bitewe n’uburyo izina rye ryamenyekanye cyane mu muziki, biragoye ko wasanga hari abantu benshi bazi ko Butera Knowless yaba yarigeze gukina filime cyangwa se yanabibasha.

Gusa Knowless nawe yagerageje gukina filime ariko kubifatanya ari bibiri biranga, kuririmba biraganza.

Akaba yarakinnye muri filime yakunzwe cyane hano mu Rwanda yitwa ‘Inzozi.’

4. Bruce Melodie

Bruce Melodie uri mu bahanzi bagezweho mu muziki Nyarwanda, akaba nawe yaragerageje kwinjira mu mwuga wo gukina filime, gusa urukundo rw’umuziki ntirwamukundira ko abikomeza, kubifatanya ari bibiri biranga.

Bruce Melodie akaba yaragaragaye muri filime izwi nka ‘City Maid’ no muri ‘The friends.’

5. Mico The Best

Mico The Best ufite impano y’ubuhanzi akomora ku babyeyi be nka Papa we wahoze ari umwanditsi w’ikinamico, nawe ni umwe mu bahanzi basogongeye no guhina filime gusa ntiyabikomeza ahitamo gukurikirana umuziki.

Mico The Best akaba yarakinnye muri filime ya ‘City Maid’.

Nubwo aba ari bo basa n’abamenyekanye cyane gusa abahanzi bo ni benshi banyuze muri filime ariko bamwe ntibimenyekane cyane nka Young Grace wagaragaye muri City Maid na Victor Rukotana.