Mu butumwa burebure uyu mugore yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yasabye imbabazi abantu baba barahungabanyijwe no kubona afite aka gakapu gato karemye mu ishusho y’imbunda bagahungabana bitewe n’ibikomere bagiye baterwa n’imbunda.
Angela yavuze ko ibi nta mutima mubi yabikoranye wo kugira umuntu akomeretsa kuko we yabihisemo yibwira ko ari byiza kandi ari umwihariko we, gusa yaje gusanga yarafashe umwanzuro udakwiye kugira ngo akomeze kugaragaza ubwiza.
Ati “Ndashaka kwisegura ku byabaye nkagaragara mu itangwa ry’ibihembo bya BET ntwaye agakapu k’icyatsi. Mpitamo kariya gakapu nizeraga ko ari ibintu byiza kandi ari umwihariko.”
Yakomeje avuga ko yicuza gukora biriya bintu aboneraho no gusaba imbabazi kubo byahungabanyije cyane ko nawe ahorana igikomere k’umutima yatewe n’imbunda ubwo mu mwaka wa 2018 umugabo we yaraswaga.
Urugomo rukunze kugaragara muri America rw’abantu barasaba abantu mu buryo budasobanutse, nibyo byatumye abantu bamubona batangira gukeka ko nawe aricyo cyaba kimuzanye.





