Masamba agiye guhuriza hamwe abahanzi bakizamuka mu njyana gakondo

Masamba agiye guhuriza hamwe abahanzi bakizamuka mu njyana gakondo

 Mar 7, 2026 - 16:07

Umuhanzi Nyarwanda mu njyana ya gakondo, Massamba Intore agiye guhuriza ku rubyiniro abahanzi bari kuzamuka neza muri iyi njyana mu gitaramo cyiswe 'Gakondo Connect.'

Iki gitaramo kigamije guteza imbere no kumenyekanisha abahanzi bakiri bato bakora injyana ya gakondo, kikazaba ari ku nshuro yacyo ya kane giteguwe.

Bimwe mu byitezwe ni uguhuza abahanzi bafite ubunararibonye n’abakizamuka kugira ngo basangire ubunararibonye ndetse banagaragarize abafana impano zabo.

Mu bahanzi bazaririmbamo harimo Layan Mpano, Ikirezi Tania, Munyana, itsinda rigizwe na Kellia & Laurita ndetse n’itorero ry’umuco ryitwa Itorero Indinzi.

Abateguye iki gitaramo bavuga ko,intego ari ugushyigikira no kuzamura urubyiruko rukora injyana gakondo, bityo rukabona urubuga rwo kwigaragaza no gukomeza guteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu muziki.

Iki gitaramo cya “Gakondo Connect” biteganyijwe ko kizaba ku wa 29 Werurwe 2026, kikabera muri M Hotel iri mumujyi wa Kigali.

Biteganyijwe ko abazacyitabira bazasusurutswa n’indirimbo zinyuranye za gakondo, imbyino z’umuco ndetse n’ibindi bikorwa bigamije kugaragaza ubukungu n’ubwiza bw’umuco nyarwanda.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien