Uyu munyamakuru wamenyekanye cyane kuri Magic FM, yasezeye ku mugaragaro mu kiganiro cya mu gitondo kitwa 'Magic Morning' yari asanzwe akoramo, ashimira abo bakoranye ndetse n’abamukurikiranye mu gihe cyose yamaze kuri iyi radiyo.
Yavuze ko kuva yagera muri RBA yumvaga afitanye isano ikomeye na Magic FM, ku buryo byageze aho abona ko inyuguti “M” iri muri Magic ishobora gusobanura izina rye.
Yagize ati: “Kuva nagera muri RBA nabaye umuntu wa Magic FM cyane, ku buryo numvaga iriya ‘M’ yo kuri Magic ubundi isobanuye Mazimpaka”.
Japhet yashimiye cyane abantu bose bamuhaye inama n’ibitekerezo byamufashije gutera imbere mu mwuga w’itangazamakuru, avuga ko ari byo byamwubatse mu gihe yamaze akora kuri Magic FM.
Yashimiye abo bakoranye, abakunzi b’iki kiganiro ndetse n’abamwumvaga buri gitondo kuva muri 2019 ubwo yatangiraga gukora kuri Magic FM.
Ati:“Ndashimira cyane abantu bose twabanye kuva mu 2019 muri Magic Morning. Abamfashije gukura, abambwiye ko bakunda uko nkora, abo twakoranye n’abanyumvaga bacecetse, mwese mwarakoze cyane,”.
Izi nshingano nshya azihawe asimbura Gloria Mukamabano wari uherutse gusezera muri RBA ajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'umuryango we.
Nubwo asezeye kuri Magic FM, Mpazimaka yavuze ko azahora yishimira igihe yamaze kuri iyi radiyo, kuko ari ho yakuriye mu mwuga ndetse ikanamwubakira izina mu itangazamakuru mu Rwanda.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
