Ibi yabigarutseho mu kiganiro cya 'The Intern series' cyateguwe na Roc Nation, aho yasobanuye ko indirimbo ye 'Where Do We Go' yayikoze bitewe n’uwo mubano ari guhisha.
Ayra Starr yavuze ko iyo ndirimbo igaruka ku kibazo ari kwibaza muri iki gihe,niba akomeza guhisha uwo bakundana cyangwa niba babishyira ku mugaragaro.
Yagize ati: “Indirimbo ‘Where Do We Go’ yaturutse ku rukundo ndi kubamo mu buzima bwanjye bwite. Ikibazo ni ukumenya niba tuzakomeza kubihisha cyangwa tukabibwira isi. Njye numva ndi hagati aho, nibaza nti ese tuzerekeza he?”
Kugeza ubu Ayra Starr ni umwe mu bahanzikazi batajya bavugwa mu nkuru z'urukundo, bitewe n'uko nta na rimwe aratangaza umusore yihebeye.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
