Uyu mutoza ukomoka muri Espagne yahawe iyi karita nyuma yo kugirana amakimbirane n’umusifuzi wa kane, Lewis Smith, nyuma y’ikosa Kieran Trippier yakoreye umukinnyi wa City Jérémy Doku.
Ni ku nshuro ya gatandatu Guardiola ahabwa ikarita y’umuhondo muri uyu mwaka w’imikino, byatumye ahagarikwa imikino ibiri nk’uko amategeko ya shampiyona y’ubwongereza abiteganya.
Kubera iki gihano, Guardiola ntazaba ari ku murongo w’abatoza igihe Manchester City izaba yagiye gusura West Ham United mu mukino wa Premier League uzaba mu mpera z’icyumweru gitaha, ndetse ntazaba anahari ku mukino wa ¼ cy’irangiza w’Igikombe cya FA Cup uzaba muri Mata.
Icyakora, amategeko y’iri rushanwa ntareba imikino ya UEFA Champions League cyangwa imikino ya nyuma y’ibikombe ibyo aribyo byose.
Ibi bivuze ko Guardiola azemererwa gutoza ikipe ye mu mukino ukomeye bazahuramo na Real Madrid, ndetse no ku mukino wa nyuma wa EFL Cup bazahuramo na Arsenal ku wa 22 Werurwe.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
