Crayon yifatiye ku gahanga ubuyobozi bwa Marvin Records

Crayon yifatiye ku gahanga ubuyobozi bwa Marvin Records

 Mar 16, 2026 - 19:20

Umuhanzi wo muri Nigeria, Crayon yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kunenga ubuyobozi bwa label ireberera inyungu ze ya Mavin Records.

Uyu muhanzi usanzwe abarizwa mu nzu ya 'Blowtime Entertainment' ikaba ari rimwe mu mashami ya Mavin Records, yagaragaje ko atishimiye uburyo label ye iyobowe.

Mu butumwa bwe, Crayon yagaragaje amagambo asa n’anenga uwashinze Mavin Records, Don Jazzy.

Uyu muhanzi yavuze amagambo akomeye ku muyobozi ushinzwe imikorere muri Mavin Records, Tega Oghenejobo, amwita “umunyabyaha ukomeye,” ibintu byateje impaka nyinshi mu bakurikiranira hafi umuziki wo muri Nigeria.

Crayon kandi yatangaje amagambo akomeye avuga ko label ye iri mu bibazo, agaragaza ko ishobora kuba igiye gusenyuka, ndetse avuga ko yabuze nyina kubera ibibazo yari afitanye n’iyi nzu itunganya umuziki, nubwo atatanze ibisobanuro birambuye kuri ayo magambo.

Aya magambo yahise akwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, bituma abakunzi b’umuziki batangira kwibaza ku mubano uri hagati ya Crayon na Mavin Records nk’inzu yamufashije kuba umuhanzi ukomeye.

Nubwo byateje impaka, kugeza ubu ntiharamenyekana niba konti ya Crayon yo kuri X yaba yarinjiwe n’undi muntu cyangwa niba ari we ubwe wanditse ayo magambo, kuko yakomeje gukoresha urubuga rwa Instagram bisanzwe,aho atigeze atangaza ko konti ye yinjiriwe.

Ibi bibaye nyuma y’uko uyu muhanzi aherutse no gutangaza umushinga mushya wo gushinga inzu itunganya umuziki yitwa Olodum Entertainment, ibintu byarushijeho gukomeza gukwirakwiza amakuru avuga ko ashobora kuba ari kwitegura gutandukana na Mavin Records.

Crayon yinjiye muri Blowtime Entertainment, ishami rya Mavin Records, muri Gicurasi 2019, aho amaze gusohorera indirimbo nyinshi zitandukanye zagiye zimenyakana  kuva yasinyana na yo.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien