Mu mashusho yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, Timaya yumvikana ari kumwe na Paul Okoye uzwi cyane nka Rudeboy. batanga inama ku muhanzi mugenzi wabo Phyno ku bijyanye n’ubuzima bw’urugo.
Muri ayo mashusho Timaya yagize ati: “Umuntu ashobora kubyara umwana akamurera agakura, ariko gushyingirwa byo ndabona bidakora neza kuri ubu.”
Aya magambo yahise ateza impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bayumvishe batemeranyijwe na we, bavuga ko gushyingirwa ari ingenzi cyane mu muryango.
Timaya ubusanzwe afite abana bane yabyaye ku bagore batandukanye. Afite abakobwa babiri, Emmanuella na Gracey, yabyaranye na Barbara Fumnaya Nwaokolo; umwana w’umuhungu witwa Emmanuel yabyaranye na Tamar; ndetse n’umwana we muto witwa Maya yabyaranye na Dunnie Onasanya.
Mu kiganiro yigeze guha radiyo Naija FM muri 2024, Timaya yavuze ko impamvu akiri ingaragu nubwo yari ageze mu myaka irenga 40 ari uko atigeze yumva ashishikajwe no gushyingirwa.
Nubwo bimeze bityo kandi, uyu muhanzi yavuze ko ashobora kuzahindura ibitekerezo mu gihe kiri imbere,ariko ko ubu atarabyumva neza ngo abe yahita ahinduka.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
