Uyu muhanzi yavuze ko kumenya ko umugore we arwaye kanseri ari umwe mu minsi mibi cyane yigeze kunyuramo mu buzima bwe.
Yagize ati: “Umunsi Cherry yampamagaye ambwira ko afite kanseri, wari umwe mu minsi mibi cyane nagize.”
Ibi byabaye muri Gashyantare 2022, igihe Cherry Seaborn yari atwite inda y’amezi atandatu y’umwana wabo wa kabiri witwa Jupiter. Icyo gihe abaganga basanze afite ikibyimba mu kuboko cyaje no kumuviramo kurwara kanseri.
Mu cyumweru kimwe cyonyine nyuma y’aho, Ed Sheeran yavuze ko yahuye n’ibibazo byinshi bikomeye birimo no kubura inshuti ze magara, Jamal Edwards ndetse na Shane Warne, ndetse anakurikiranwa mu rubanza rwavugaga ko indirimbo ye Shape of You yaba yarayibye.
Nyuma yo kubyara umwana wabo wa kabiri, abaganga baje kubaga Cherry bamukuramo icyo kibyimba mu mubiri. Kuri ubu Ed Sheeran yavuze ko ubu umugore we ameze neza cyane kandi yamaze gukira.
Ati:“Ameze neza. Yarabazwe bakuramo cya kibyimba. Kuba yari atwite byari byatumye ibintu bigorana, ariko ubu ameze neza cyane,”
Nyuma yo kubagwa, Cherry yagiye asubira kwa muganga gukorerwa isuzuma ryemeza ko uburwayi bugenda bugabanuka. Kuri ubu ibisubizo byagaragaje ko ubuzima bwe bumeze neza kandi ko nta kimenyetso cya kanseri cyari cyongera kumugaragaraho.
Ed Sheeran na Cherry Seaborn bashakanye mu 2019, bakaba bafitanye abana babiri, Lyra na Jupiter.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
