Uyu mukino uteganyijwe kuzabera mu mujyi wa Monterrey mu gihugu cya Mexico ku wa 31 Werurwe 2026, aho Iraq izahura n’izava hagati ya Bolivia na Suriname.
Graham Arnold yavuze ko umwuka mubi uri hagati ya Amerika, Israel na Iran watumye ingendo zigorana cyane ku bakinnyi n’abatoza b’ikipe ya Iraq.
Kuva mu mpera za Gashyantare 2026, Iraq yafunze ikirere cyayo, bituma bamwe mu bakinnyi n’abakozi b’ikipe badashobora kugera ku ikipe y’igihugu ngo bitegure uyu mukino ukomeye.
Arnold yavuze ko gukina uyu mukino badafite abakinnyi bose byatuma batagaragaza urwego nyarwo rw’ikipe.
Yagize ati: “Ntitwaba dufite ikipe yacu yuzuye kandi dukeneye abakinnyi bacu beza bose ku mukino ukomeye igihugu kimaze imyaka 40 gitegereje.”
Yakomeje asobanura ko abaturage ba Iraq bakunda cyane umupira w’amaguru, ndetse kuba igihugu kimaze imyaka igera kuri 40 kitabona itike y’Igikombe cy’Isi ari yo mpamvu yemeye gutoza iyi kipe, agamije kubafasha kongera kugera muri iri rushanwa rikomeye.
Ikipe ya Iraq yabonye amahirwe yo gukina kamarampaka nyuma yo gutsinda reta zunze ubumwe z’Abarabu mu mukino wabahesheje ayo mahirwe.
Arnold yavuze ko gukoresha gusa abakinnyi bakina hanze y’igihugu byagabanya amahirwe yo gutsinda, ari na yo mpamvu we n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Iraq bakomeje gusaba FIFA gusubika uwo mukino kugira ngo ikipe ibone umwanya uhagije wo kwitegura no gukina ifite abakinnyi bayo bose.
Kugeza ubu, FIFA ntiratangaza icyemezo ku busabe bwa Iraq, mu gihe abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi bakomeje gutegereza niba umukino uzasubikwa cyangwa ugakomeza nk’uko wari uteganyijwe.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
