Kanye West agiye kwishyura akayabo uwahoze ari umukozi we

Kanye West agiye kwishyura akayabo uwahoze ari umukozi we

 Mar 12, 2026 - 13:55

Umuraperi Kanye West yategetswe n’urukiko kwishyura Tony Saxton wahoze ari umukozi we ibihumbi 140 by’amadorari, nyuma yo gutsindwa urubanza.

Icyemezo cyafashwe n’abagize inteko y’ubucamanza nyuma y’urubanza yari yarezemo n’uwitwa Tony Saxton, wahoze akora nk’umuyobozi w’umushinga ku nzu y’uyu muraperi iherereye i Malibu muri California, muri Amerika .

Tony Saxton yari yasabye indishyi y’arenga miliyoni 1.7 y’amadolari, ashinja Kanye West kutamuhemba neza, kumukoresha mu kazi gafite ibyago ndetse no kumwirukana mu buryo butubahirije amategeko. Gusa urukiko rwemeje ko West agomba kwishyura amadolari ibihumbi 140 nk’amafaranga y’ubuvuzi n’umushahara utarahawe Saxton .

Saxton yavuze ko yahawe akazi ko kuyobora imirimo ku nyubako ya Kanye West yubatswe n’arenga miliyoni 57 z’amadolari i Malibu, ariko ngo yaje kwirukanwa nyuma y’ibyumweru birindwi gusa, kandi akaba yarahawe umushahara inshuro imwe gusa muri icyo gihe.

Mu iburanisha ry’uru rubanza, Kanye West ubwe yatanze ubuhamya nk’umutangabuhamya wa nyuma. Amakuru yatangajwe n’igitangazamakuru KABC avuga ko West yasaga n’utarimo gukurikira neza ibibera mu rukiko, aho byavuzwe ko yanagaragaye asa n’usinzirira mu gihe yabazwaga ibibazo.

Uyu muraperi yavuze ko atibuka neza Tony Saxton ndetse ko atazi uwamuhaye akazi ku mugaragaro.

Mu rukiko kandi hanatambutse ubuhamya bw’umugore wa Kanye West, Bianca Censori, wavuze ko yigeze gukorana na Saxton kuri uwo mushinga w’inzu ariko igihe gito cyane.

Icyemezo cy’urukiko kije cyiyongera ku zindi mpaka n’ibibazo by’amategeko Kanye West amaze iminsi ahura na byo, mu gihe akomeje ibikorwa bye mu muziki no mu bucuruzi ku rwego mpuzamahanga.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien