Lady Gaga agiye gukora ubukwe

Lady Gaga agiye gukora ubukwe

 Mar 8, 2026 - 21:33

Umuhanzikazi Lady Gaga yatangaje ko ubukwe bwe n’umukunzi we bamaze igihe bakundana, Michael Polansky, buri hafi kuba, ashimangira ko vuba aha bagiye gutangira kwitwa ababyeyi.

Ibi Lady Gaga yabivuze mu kiganiro cyari kiyobowe na Bruno Mars cyitwa “Romantic Radio” gitambuka kuri iHeartRadio.

Muri ubwo butumwa, Gaga yavuze ko we n’umukunzi we bamaze igihe kinini bagenda hirya no hino ku isi muri uyu mwaka, ariko ko ubu bari mu myiteguro ya nyuma y’ubukwe bwabo.

Yagize ati: “Njye n’umukunzi wanjye tumaze umwaka tugenda dutembera, ariko vuba aha turashyingiranwa. Twifuzaga ko waduhitiramo indirimbo idasanzwe tuzakoresha.”

Mu gusubiza icyo cyifuzo, Bruno Mars yamugeneye indirimbo ye Risk It All, iri kuri album ye nshya, ayitura Polansky uzaba umugabo wa Lady Gaga.

Amakuru ajyanye n’ubukwe bw’aba bombi aje akurikira andi bari baratangaje mbere, aho Polansky yabwiye ikinyamakuru Rolling Stone ko bifuza ubukwe bworoheje butari ubw’akataraboneka.

Yagize ati: “Ntitwifuza ubukwe bunini cyane, turashaka gusa kwishima. Mu buryo dusanzwe,gusa ubu twiyumva nk’abamaze gushyingiranwa.”

Uyu muhanzikazi wamamaye ku isi arimo kwitegura kwinjira mu cyiciro gishya cy’ubuzima bwe, aho abafana be benshi bategereje kureba uko ubukwe bwe buzaba bumeze.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien