Soloba yaryumyeho ku byo ashinjwa byo kwiba amafaranga ya AG Promoter na Micky

Soloba yaryumyeho ku byo ashinjwa byo kwiba amafaranga ya AG Promoter na Micky

 Mar 12, 2026 - 20:42

Umukinnyi wa filime Soloba yirinze kugira icyo avuga ku makuru amushinja kwiba amafaranga mu bukwe bwa AG Promoter n’umugore we Micky, asobanura ko atifuza gusubiza umugore kubera icyubahiro aha igitsina gore.

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amakuru avuga ko hari umuntu wibye amafaranga mu muhango wo gutura wabereye muri ubwo bukwe. Hari abahise bahuza ayo makuru n’amashusho yafatiwe muri uwo muhango bagakeka ko uvugwamo ari Soloba.

Icyakora, Soloba we mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru 'Taikuni Ndahiro', yavuze ko adashaka kugira byinshi abivugaho, kuko yumva gusubiza umugore byaba ari ukutamuha icyubahiro.

Yagize ati: “Nta kintu na kimwe navuga ku gitsina gore kuko turacyubaha. Mvuze naba nsuzuguye ba mama bacu. Ikindi ni umuntu twavuye mu bukwe bwe, twashyigikiye kandi turamukunda, bityo ibyo twubatse ntabwo umuntu yakwihutira kubisenya.”

Yakomeje ashimangira ko yubaha cyane AG Promoter nk’inshuti ye, kandi ko yubaha n’umugore we, ari na yo mpamvu atifuza kugira icyo abasubiza ku makuru akomeje kumuvugwaho.

Ati: “AG Promoter ndamwubaha cyane. Nta kintu navuga ku mugore we kuko bose ndabubaha kandi ndabakunda.”

Soloba kandi yavuze ko nubwo yavuga byinshi, hari abantu bakomeza kumwita igisambo, bityo ko yabonye igisubizo cyiza ari ukwicecekera aho gukomeza impaka ku mbuga nkoranyambaga kandi ko atabihindura.

Aya makuru aje mu gihe uyu mukinnyi aherutse gushyira hanze filime nshya yise Gakweto, aho yavuze ko ibyo ari kuvugwaho bitazamuca intege mu rugendo rwe rwa sinema.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien