Agaciro k'ibihembo si amafaranga! Eddy Kenzo yahwituye Alien Skin ukomeje kwijujutira igihembo yatwaye

Agaciro k'ibihembo si amafaranga! Eddy Kenzo yahwituye Alien Skin ukomeje kwijujutira igihembo yatwaye

 Dec 1, 2023 - 17:56

Nyuma yo kwegukana ibihembo bitandukanye mu muziki wa Uganda, Alien Skin yari amaze iminsi yijujutakira ko ibi bihembo ari ibiti bitanagurishwa ngo bihe amafaranga uwabitwaye, Eddy Kenzo yamwibukije agaciro k'ibihembo.

Ku munsi w’ejo ku wa Kane, perezida w’ihuriro ry’abahanzi muri Uganda, yavuze ko ibihembo by'iwabo ari kimwe n’ibindi, ndetse bihesha ishama ubitwaye, kabone niyo bitaba biherekejwe n’amafaranga.

Eddy Kenzo yibukije Alien Skin ko ibihembo agaciro kabyo katabarirwa mu mafaranga gusa

Kenzo yavuze aya magambo asubiza umuhanzi mugenzi Alien Skin uherutse gutangaza ko aterwa agahinda no kuba ibihembo byo mu muziki wa Uganda nta mafaranga abiherekeza.

Skin, wakiriye ibihembo byinshi abikesha umuziki we muri uyu mwaka, aherutse kuvuga ko yahitamo amafaranga aho guhabwa igihembo kidafite icyo kimaze.

Alien Skin yari yagize ati:“Ibi bihembo batanga bikozwe mu biti gusa, ubundi bakarenzaho irangi rito.

Nta hantu na hamwe ushobora kubigurisha, ndetse niba hari ubishaka azaze abyitwarire. Ntimukaduhe ibihembo, mujye muduha amafaranga."

Yamara, Kenzo ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, yavuze ko igihembo cyose cyemeza ubuhanga bw’umuhanzi gikwiye kwishimirwa.

Yagize ati: “Igihembo ni igihembo, ntabwo byanze bikunze bigomba kuba birimo amafaranga.

Amafaranga ntabwo ari byose kumenyekana byonyine ni ngombwa cyane kuko abantu benshi babirota ariko ntibabigereho, niba rero Imana ibiguhaye, ugomba kubishima."

Nk’umuhanzi wegukanye ibihembo byinshi bya muzika iwabo ndetse no mu mahanga, Kenzo yavuze ko ku giti cye yumva impamvu ibihembo bya Uganda bitazana amafaranga.

Alien Skin we yumva aho guhabwa ibihembo bitabara bamwihera amafaranga

Yagize ati: “Ibihembo bya hano  nta mafaranga bifite kuko murabibona ko igihugu cyacu kikiri gutera imbere.

Gusa, kumenyekana byonyine ni ngombwa kandi ntitwakagombye kubifata nk’ibintu biri aho.”
Ibi byavuzwe nyuma yuko mu bihembo bya 2023 HiPippo biheruka gutangwa, Kenzo yatwaye igihembo cyumuhanzi w’umwaka kimwe na Alien Skin.