Abakunzi ba “Prison Break” byashyizwe igorora 

Abakunzi ba “Prison Break” byashyizwe igorora 

 Oct 21, 2025 - 12:18

Kompanyi ikomeye y'Abanyamerika izwi mu gusakaza filime, Hulu, yatangaje ku mugaragaro ko iri gutegura filime nshya ya “Prison Break”, ariko izagaragaramo abakinnyi bashya.

Nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa Deadline, iyi Series nshya iri gutegurwa na Elgin James, uzwi cyane kubera uruhare rwe muri Mayans M.C., mu gihe Paul Scheuring, washinze kandi akayobora Prison Break ya mbere, agarutse nka umuyobozi mukuru w’umushinga (Executive Producer).

Nubwo bitaratangazwa neza igihe iyi Series izasohokera, ndetse n’uruhare abakinnyi ba mbere bashobora kongera kugira muri yo, abakunzi b’iyi filime bakomeje kugaragaza amatsiko menshi ku mbuga nkoranyambaga.

Prison Break yatangiye gusohoka bwa mbere mu mwaka wa 2005, ikagira ibice bitanu (Seasons), aho iya nyuma, Season 5 (Revival), yasohotse mu 2017. Iyi filime yigeze gukundwa cyane ku isi yose kubera inkuru yayo y’ubuhanga n’uburyo yahuzaga ubugome, urukundo, n’ubwenge bwo guhunga gereza.

Abakunzi bayo bategereje kumenya uko iyi filime nshya izaba iteye n’uko izakomeza izakomeza izakomeza kugendera ku gitekerezo cya mbere.

Hagiye gusohoka filime shya ya Prison Break