Muri iyo mishinga ndavuga igira iterambere mu muziki wabo nko gushyira hanze album, indirimbo, gukora ibitaramo n’ibindi bitandukanye. Hari kandi n’abemera gutangiza imishinga izagirira igihugu umumaro mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri bamwe mu bahanzi bamze igihe bateguje imishinga itandukanye, ariko kugeza n’ubu amaso akaba yaraheze mu kirere.
Alyn Sano

Alyn Sano ni umwe mu bahanzi bamaze imyaka isaga ibiri ateguje umushinga wo gukora udukingirizo yise ‘Boo&Bae’, aho yavugaga ko azabikora muri gahunda yo gufasha urubyiruko kwirinda inda zitateguwe ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Ubwo yatangaza uyu mushinga muri Mutarama 2023, abantu baketse ko bwari uburyo bwo gushaka kwamamaza indirimbo ye n’ubundi yitwa ‘Boo&Bae’ ariko we akomeza kugenda abihakana avuga ko vuba udukingirizo tuzaba twageze ku isoko, none imyaka ibiri irirenze.
Mu kiganiro Alyn Sano yagiranye na The Choice Live muri Mata 2024, yatangaje ko uyu mushinga utigeze uhagarara ndetse ahamya ko muri uwo mwaka wa 2024 yagombaga kuwushyira mu bikora.
Icyakora yagaragaje ko kuba waratinze harimo n’ikibazo cy’ubushobozi buke, bijyana no gukora ibintu bifite ubuziranenge n’ubushobozi bwo guhaza abantu ku isoko.
Davis D

Davis D kimwe na Alyn Sano, nawe yatangaje ko agiye gutangiza umushinga wo gukora udukingirizo yise ‘D Protection’. Ibi nawe yabitangaje mu ntangiriro z’umwaka wa 2023 ariko kugeza n’ubu waburiwe irengero.
Mu kiganiro yigeze kugirana na Radio Rwanda muri Gashyantare 2024, Davis D yavuze ko uyu mushinga wadindijwe n’inzira z’ibanze zisabwa kugira ngo bamwemerere kudushyira ku isoko twujuje ubuziranenge.
Icyakora icyo gihe ntabwo yigeze atangaza igihe tuzagira ku isoko, gusa yahamije ko umushinga utahagaze kandi ko udukingirizo tuzajya hanze bidatinze.
Green-P

Mu kiganiro Green-P yagiranye na Radio Rwanda muri Murtarama 2024, yatangaje ko arimo gutegura EP izaba iriho indirimbo zirindwi harimo n’iyo yakoranye n’umuvandimwe we The Ben.
Icyo gihe yavuze ko iyo Ep yagombaga kujya hanze muri Werurwe 2024, ariko kugeza n’ubu nta muntu uzi irengero ryayo.
Mu kiganiro yigeze kugirana na The Choice Live, yatangaje ko kuba EP itaragiye hanze nk’uko yabitangaje byatewe nuko igihe cyamubanye gito kuko yongeyemo izindi ndirimbo nyuma bituma atenguha abantu, gusa ahamya ko izajya hanze.
Platin P

Platin P nawe ari mu bahanzi bamaze imyaka isaga itatu ateguje abakunzi be album ye ya mbere kuva yatangira gukora umuziki ku giti cye, ariko kugeza n’ubu ikaba yaraheze mu kirere.
Mu kiganiro yagiranye na The Choice Live muri Nzeri 2024, yatangaje ko iyi album ataratangira kuyitekerezaho, ahubwo icyo ashyize imbere ni ugushyira hanze indirimbo imwe imwe.
Icyo gihe yavuze ko ari kugenda akora indirimbo imwe imwe mu zizaba ziyigize yitonze, bityo ko naramuka azirangije zose nta kabuza izajya hanze, nubwo avuga ko kugira ngo ige hanze bisaba ibintu byinshi bitandukanye.
Aba bahanzi kimwe n’abandi baba barateguje imishinga ariko igahera mu kirere, iyo muganiriye bakubwira ko bahuye n’imbogamizi zirimo ubushobozi buke cyangwa se bakakubwira ko ari ikibazo cy’umwanya muto.
Umushinga wa Alyn Sano wo gukora udukingirizo waheze mu kirere
Davis D yatangaje ko umuhsinga wo gukora udukingirizo ukomeje
