Abinyujije kuri Instagram ye (story), Zuchu yagaragaje ko hari uwiyita umufana we wafunguye konti mu mazina ye yiyita (Zuchu_music) ku mbuga nkoranyambaga zirimo TikTok na Instagram.
Zuchu yavuze ko uyu muntu wamwiyitiriye akoresheje amazina ye n'amafoto ye, akomeje kugenda asiga icyasha izina rye abinyujije mu gukora ibikorwa bibi.
Yakomeje avuga ko we n'itsinda rye bari gukora ibishoboka byose ngo barebe ko iyi konti yasibwa, ndetse asaba abantu bose ko bamufasha kurega iyi konti (reporting) bakaba bayihagarika.
Icyakora we yavuze ko atanze umuntu ufungura konti mu mazina ye kuko ari umufana we, ndetse ahamya ko ari ibintu bimushimisha, gusa avuga ko nta na rimwe azihanganira umuntu wese wiyitirira amazina ye agamije kumuharabika.
Zuchu yavuze ko ukuntu wese uzabasha kumenya amazina nyakuri y'umuntu ukoresha iyi konti (zuchu_music) ndetse n'aho atuye, azamuha igihembo cya miliyoni imwe y'amashilingi ya Tanzania, ni ukuvuga asaga ibihumbi 577 Frw ubundi abimubwire abashe kumukurikirana mu buryo by'umwihariko.
Ntabwo ari Zuchu gusa ugaragaje ko azengerejwe n'abafana biyitirira amazina yabo, kuko muri iyi minsi abenshi bari kwitandukanya n'abakomeje kubiyitirira bakaka abantu amafaranga.

