Mu butumwa bwe bwuzuye urukundo, Zuchu yashimagije Diamond amwita amazina menshi yuje ubwuzu n’amarangamutima.
Yagize ati:“Yavutse umuyobozi wanjye, Intwari yanjye, Umutoza wanjye, Umunyamategeko wanjye, Imbaraga zanjye, uvuga ijambo rya nyuma, Muchuchu wanjye, inshuti yanjye y’akadasohoka, kandi UMUGABO WANJYE.”
Zuchu ntiyagarukiye aho, kuko yakomeje yongeramo urwenya n’udushya, agira ati:“Nk’uko nakubwiye ko nzakomeza kukuzanira ibyishimo no kugusetsa ubuzima bwose, ndagusaba ko unezerwa ku munsi wawe w’amavuko. Ibi ni ibiri hano ku isi, si iby’ahandi, rero witegure neza mu mutima no mu bitekerezo.
Ndagukunda mugabo wanjye, wishimire umunsi wawe kandi ntuzibagirwe ko uri ‘Uwambere w'ibihe byose, GOAT’. Kandi, ntaribagirwa! Nyamuneka unsubize impano zanjye, kuko jyewe ubwanjye ndi impano ikomeye kurusha izindi.”
Ubutumwa bwa Zuchu bwakiriwe neza n’abafana ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bashimye uburyo aba bombi bakundana urukundo rufite umwihariko ruvanzemo n’urwenya.
Bamwe banifurije Diamond isabukuru nziza, bavuga ko urukundo rwe na Zuchu rukomeje kuba urugero rwiza mu muziki wa Bongo Fleva.
Zuchu yateye imitoma Diamond Platnumz ku isabukuru ye y'amavuko
Diamond Platnumz yagize isabukuru y'amavuko uyu munsi
